Bamwe mu Banyamulenge bavuga ko ukwibasirwa no kwicwa kwa benshi muri bo bizera ko gukorwa n’abari muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, basanzwe bafitanye ikibazo n’umuturanyi wayo mu burasirazuba, u Rwanda. Ibi babitangarije AFP ubwo bari bitabiriye ugushyingura umwe muri bo, Bonaventure Kinyegeria wari wishwe n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana kuwa 6 Ukwakira 2020 mu Minembwe. Kubera ko abo bishi Kinyegeria batwaye inka ze, byagafashwe nk’aho yariyo ntego yabo ariko Abanyamulenge bo siko babibona. Abari aho bamwe bavuze ko ” Abanga u Rwanda bari mu bihishe inyuma y’ibi bitero.” Ibi ngo bitizwa umurindi no kuba Abakongomani batemera ko aba baturage ari abenegihugu ndetse n’ibibazo by’ubutaka. Uwitwa Dr Sebastian ati ” Aka gace twari tukarimo mbere y’inama ya Berlin mu 1884-1885 ubwo abakoloni bacagamo ibice Afurika.” Bavuga ko ababagirira nabi ari abatababona nk’abenegihugu, bakababona nk’Abanyarwanda cyangwa abahababereye (agents). Pasiteri Joseph Harera avuga ko ubwo mu mwaka ushize bahanganaga n’Abanyindu, Abafulero n’Ababembe bahatarije abantu n’inka ati ” Twapfushije abantu basaga 300 n’inka zirenze 240,000.” Umuyobozi w’Agace ka Minembwe we avuga ko bagabwaho ibitero n’abo yise abahezanguni akanenga Perezida Tshisekedi wanze ko aka gace kagirwa komini.



2 Responses
Amagana y’imfu z’Abanyamulenge arashyirwa ku mutwe w’abarwanya u Rwanda muri DRC
Birababaje kutavuga ukuri uko kuri ahubwo hakabamo kuyobya no kujijisha abantu.
Amagana y’imfu z’Abanyamulenge arashyirwa ku mutwe w’abarwanya u Rwanda muri DRC
Birababaje kutavuga ukuri uko kuri ahubwo hakabamo kuyobya no kujijisha abantu.