Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, avuga ko igihugu cye na Peru “byishimye birenze” nyuma y’uko umushinga byateguye ugamije guca ikora n’ikoreshwa rya ‘plastic’ ku isi utowe nk’umwanzuro w’inama rusange ya ONU y’ibidukikije. Uyu mwanzuro wemejwe kuwa Gatatu n’iyo nama yabereye i Nairobi, ukuriye ishami rya ONU ry’ibidukikije yawise “ubwumvikane bukomeye cyane ku isi nyuma y’amasezerano ya Paris ya 2015”. Umwanzuro wemejwe urategura ishyirwaho – bitarenze 2024 – ry’amasezerano yahinduka itegeko ku bihugu by’isi ryo guca ihumanya riterwa na ‘plastique’. U Rwanda, Peru, n’Ubuyapani byateguye binashyira imbere uyu mushinga ngo utorwe muri iyo nama, ugamijwe kurwanya ihumana ry’ikirere, kurengera ibidukikije n’ibinyabuzima byangizwa n’imyanda ya plastic. Minisitiri Jeann d’Arc Mujawamariya yabwiye BBC ati: “Isi ikwiye kwita ku ihumanya rya plastique kuko ni ikibazo cy’isi, si ikibazo cy’igihugu, cyangwa cy’u Rwanda gusa. Nyuma yo kwemeza uriya mwanzuro i Nairobi, Inger Andersen ukuriye ishami rya ONU rishinzwe ibidukikije yagize ati: “Uyu ni umunsi w’intsinzi y’isi ku ikoreshwa rya plastique”
Plastic ntabwo ibora, kandi imyanda yayo iriyongera buri munota, buri munsi mu mazi y’isi, mu migezi, no mu nyanja.”


