Amakipe atanu ni yo yonyine agihemba abakinnyi bayo mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Icyorezo cya Virusi ya Corona gikomeje gushegesha isi, cyatumye amakipe menshi muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda ahagarika by’agateganyo amasezerano y’abakozi bayo guhera mu ntangiriro za Mata.

Amakipe arimo Musanze FC, Espoir FC, Rayon Sports na Bugesera ni yo yamaze gutangaza ku mugaragaro ko yahagaritse by’agateganyo amasezerano y’abakozi bayo.

Ni nyuma yo gusanga abo bakinnyi nta kazi bari kuyakorera, ibyatumye imishahara yabo iba ihagaritswe. Bugesera FC ni yo kipe iheruka gutangaza ku mugaragaro ko yahagaritse by’agateganyo amasezerano y’abakozi bayo, aho mu ibaruwa ubuyobozi bw’iyi kipe bwabandikiye bwabamenyesheje ko bazajya bahembwa 1/3 cy’umushahara wabo.

Cyakora cyo n’ubwo amakipe ane ari yo yatangaje ku mugaragaro ko yamaze guhagarika by’agateganyo amasezerano afitanye n’abakozi bayo, amakuru avuga ko hari n’andi makipe arindwi yamaze gufata icyo cyemezo, bigatuma umubare w’amakipe ugera kuri 11.

Amakuru avuga ko amakipe agihemba abakinnyi bayo ari AS Kigali, Marines FC, Gasogi United, Police FC na APR FC.

Mu makipe nka Mukura VS ho abakinnyi baheruka guhabwa umushahara wabo mu Ugushyingo 2019.

Icyemezo cyo guhagarika imishahara cyakiriwe nabi

Rayon Sports ni imwe mu makipe yafashe icyemezo cyo guhagarika imishahara y’abakinnyi bayo, nyuma yo kugerwaho n’ingaruka z’ubukungu zatewe na COVID-19.

Ni icyemezo iyi kipe yafashe, mu gihe amezi yakabakabaga atatu abakinnyi batabona umushahara.Icyemezo cyo kubahagarikira imishahara n’ubundi batahabwaga, cyatumye abakinnyi ba Gikundiro bandikira ubuyobozi bw’ikipe babumenyesha ko batanyuzwe n’icyemezo bwafashe.

Ni nyuma y’uko babwiwe ko batazahabwa imishahara irimo n’iy’ukwezi kwa Werurwe, kandi muri uku kwezi barakinnyemo imikino ine harimo uwa Etincelles, Musanze, Marines na Gicumbi.

Mu ibaruwa aba bakinnyi banditse kuri uyu wa 21 Mata, baburiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko nibutisubira kuri iki cyemezo babujyana mu nkiko, bijyanye n’uko icyemezo bwafashe kidahura n’amabwiriza y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA.

Abakinnyi ba Rayon Sports bagize bati” Nk’abakinnyi tubandikiye tubasaba kwisubiraho ku cyemezo cyanyu mwafashe mukabanza mukatwegera tukajya inama, mwaba mutabyubahirije hakazitabazwa inzira y’amategeko aturengera.”

Icyo FIFA ivuga ku bijyanye n’uko amakipe yahagarikira abakinnyi imishahara

FIFA ivuga ko yashyizeho imirongo ngenderwaho ku isi yose aho umwe muri yo uvuga ko bizwi ko icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku bukungu bw’amahirwe, bikaba bishobora kuzatuma ibyo amakipe yahaga abakinnyi bitaboneka nk’uko bisanzwe.

Kuri iyi ngingo FIFA ivuga ko amakipe akwiye kwicarana n’abakinnyi, bakumvikana ku buryo imishahara bari basanzwe bahabwa bashobora kuzayihabwa mu minsi iri imbere cyangwa se ikaba yagabanywa, ariko byumvikanweho n’impande zombi.

Mu umwanzuro waba wavuze, FIFA ivuga ko ari yo izicara igakemura izi mpaka hagendewe ku ngingo enye; zirimo kureba niba amakipe yarabanje kugerageza kumvikana n’abakinnyi bikanga, kureba niba abakinnyi barafashwe kimwe bose ndetse no kureba niba nta ruhande rwabogamiweho cyane.

Ni ingingo zishobora kugonga amwe mu makipe ya hano mu Rwanda yafashe kiriya cyemezo, kuko amenshi yabikoze atabanje kubiganiraho n’abakozi bayo.

Soma Izindi Nkuru

20 Responses

  1. Amakipe atanu ni yo yonyine agihemba abakinnyi bayo mu Rwanda
    Bravo GASOGI FC.Turashima KNC.Nureba neza,urasanga andi makipe arimo guhemba abakozi ari ay’Abasirikare,Abapolisi na Kigali City:AS KIGALI,MARINES,POLICE na APR.

  2. Amakipe atanu ni yo yonyine agihemba abakinnyi bayo mu Rwanda
    Bravo GASOGI FC.Turashima KNC.Nureba neza,urasanga andi makipe arimo guhemba abakozi ari ay’Abasirikare,Abapolisi na Kigali City:AS KIGALI,MARINES,POLICE na APR.

  3. Amakipe atanu ni yo yonyine agihemba abakinnyi bayo mu Rwanda
    Icyo Rayon yungutse mugutesha agaciro kabakinnyi bayo nuko natwe mubafana bayo twayisezereye tugiye kwifanira ikipe ziha agaciro abakunnyi bay bay Rayon nuko uradusebeje …

  4. Amakipe atanu ni yo yonyine agihemba abakinnyi bayo mu Rwanda
    Icyo Rayon yungutse mugutesha agaciro kabakinnyi bayo nuko natwe mubafana bayo twayisezereye tugiye kwifanira ikipe ziha agaciro abakunnyi bay bay Rayon nuko uradusebeje …

  5. Amakipe atanu ni yo yonyine agihemba abakinnyi bayo mu Rwanda
    Icyo Rayon yungutse mugutesha agaciro kabakinnyi bayo nuko natwe mubafana bayo twayisezereye tugiye kwifanira ikipe ziha agaciro abakunnyi bay bay Rayon nuko uradusebeje …

  6. Amakipe atanu ni yo yonyine agihemba abakinnyi bayo mu Rwanda
    Icyo Rayon yungutse mugutesha agaciro kabakinnyi bayo nuko natwe mubafana bayo twayisezereye tugiye kwifanira ikipe ziha agaciro abakunnyi bay bay Rayon nuko uradusebeje …

  7. Amakipe atanu ni yo yonyine agihemba abakinnyi bayo mu Rwanda
    Harabafana twari kumwe muri Rayon bayivaho bifanira gasojyi abandi bigira muri APR None binyeretse ko barebaga kure … Koko Rayon iraciriritse imeze nkawamugabo bitaga Nyambwana waruye munsi yo Bereta hafi no kwa NtamaBYAriro (Mugacyamo)

  8. Amakipe atanu ni yo yonyine agihemba abakinnyi bayo mu Rwanda
    Harabafana twari kumwe muri Rayon bayivaho bifanira gasojyi abandi bigira muri APR None binyeretse ko barebaga kure … Koko Rayon iraciriritse imeze nkawamugabo bitaga Nyambwana waruye munsi yo Bereta hafi no kwa NtamaBYAriro (Mugacyamo)

  9. Amakipe atanu ni yo yonyine agihemba abakinnyi bayo mu Rwanda
    Harabafana twari kumwe muri Rayon bayivaho bifanira gasojyi abandi bigira muri APR None binyeretse ko barebaga kure … Koko Rayon iraciriritse imeze nkawamugabo bitaga Nyambwana waruye munsi yo Bereta hafi no kwa NtamaBYAriro (Mugacyamo)

  10. Amakipe atanu ni yo yonyine agihemba abakinnyi bayo mu Rwanda
    Harabafana twari kumwe muri Rayon bayivaho bifanira gasojyi abandi bigira muri APR None binyeretse ko barebaga kure … Koko Rayon iraciriritse imeze nkawamugabo bitaga Nyambwana waruye munsi yo Bereta hafi no kwa NtamaBYAriro (Mugacyamo)

  11. Amakipe atanu ni yo yonyine agihemba abakinnyi bayo mu Rwanda
    Izikipe zahagaritse guhemba abakinnyi zerekanye ko ziciriritse zinasebeje champion yacu ziruswe na Gasogi yazamutse ejobundi… Ahubwo ferwafa izage ifasha aya makipe yihagazeho naho izindi nizandagaswi

  12. Amakipe atanu ni yo yonyine agihemba abakinnyi bayo mu Rwanda
    Izikipe zahagaritse guhemba abakinnyi zerekanye ko ziciriritse zinasebeje champion yacu ziruswe na Gasogi yazamutse ejobundi… Ahubwo ferwafa izage ifasha aya makipe yihagazeho naho izindi nizandagaswi

  13. Amakipe atanu ni yo yonyine agihemba abakinnyi bayo mu Rwanda
    Nonese Natasha umukire cya Ferrara izafashe izitishoboye izo zihemba ubushobozi bwoguhemba zibukurahe ndamirimo irigukorwa akogaciro kabakinnyi muvuga nakahe ahubwo mwabahaye agaciro badafite kiki abakinnyi dufite birutwa nogukinnisha abanyeshuri barihasi cyane

  14. Amakipe atanu ni yo yonyine agihemba abakinnyi bayo mu Rwanda
    Nonese Natasha umukire cya Ferrara izafashe izitishoboye izo zihemba ubushobozi bwoguhemba zibukurahe ndamirimo irigukorwa akogaciro kabakinnyi muvuga nakahe ahubwo mwabahaye agaciro badafite kiki abakinnyi dufite birutwa nogukinnisha abanyeshuri barihasi cyane

  15. Amakipe atanu ni yo yonyine agihemba abakinnyi bayo mu Rwanda
    Nonese Natasha umukire cya Ferrara izafashe izitishoboye izo zihemba ubushobozi bwoguhemba zibukurahe ndamirimo irigukorwa akogaciro kabakinnyi muvuga nakahe ahubwo mwabahaye agaciro badafite kiki abakinnyi dufite birutwa nogukinnisha abanyeshuri barihasi cyane

  16. Amakipe atanu ni yo yonyine agihemba abakinnyi bayo mu Rwanda
    Nonese Natasha umukire cya Ferrara izafashe izitishoboye izo zihemba ubushobozi bwoguhemba zibukurahe ndamirimo irigukorwa akogaciro kabakinnyi muvuga nakahe ahubwo mwabahaye agaciro badafite kiki abakinnyi dufite birutwa nogukinnisha abanyeshuri barihasi cyane

  17. Amakipe atanu ni yo yonyine agihemba abakinnyi bayo mu Rwanda
    Nonese Natasha umukire cya Ferrara izafashe izitishoboye izo zihemba ubushobozi bwoguhemba zibukurahe ndamirimo irigukorwa akogaciro kabakinnyi muvuga nakahe ahubwo mwabahaye agaciro badafite kiki abakinnyi dufite birutwa nogukinnisha abanyeshuri barihasi cyane

  18. Amakipe atanu ni yo yonyine agihemba abakinnyi bayo mu Rwanda
    Nonese Natasha umukire cya Ferrara izafashe izitishoboye izo zihemba ubushobozi bwoguhemba zibukurahe ndamirimo irigukorwa akogaciro kabakinnyi muvuga nakahe ahubwo mwabahaye agaciro badafite kiki abakinnyi dufite birutwa nogukinnisha abanyeshuri barihasi cyane

  19. Amakipe atanu ni yo yonyine agihemba abakinnyi bayo mu Rwanda
    Nonese watasha umukire cya Ferwafa izafashe izitishoboye izo zihemba ubushobozi bwoguhemba zibukurahe ntamirimo irigukorwa akogaciro kabakinnyi muvuga nakahe ahubwo mwabahaye agaciro badafite abakinnyi dufite birutwa nogukinnisha abanyeshuri barihasi cyane

  20. Amakipe atanu ni yo yonyine agihemba abakinnyi bayo mu Rwanda
    Nonese watasha umukire cya Ferwafa izafashe izitishoboye izo zihemba ubushobozi bwoguhemba zibukurahe ntamirimo irigukorwa akogaciro kabakinnyi muvuga nakahe ahubwo mwabahaye agaciro badafite abakinnyi dufite birutwa nogukinnisha abanyeshuri barihasi cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *