Minisiteri y’Uburezi muri Burkina Faso yatangaje ko amashuri asaga 5700 yafunze imiryango, kubera umutekano muke ukomeje kugaragara mu duce dutandukanye tw’icyo gihugu. RFI yatangaje ko iryo fungwa ry’amashuri rizagira ingaruka ku bana basaga miliyoni, nubwo Minisiteri ivuga ko bamwe bazabashwa kwigira mu yandi mashuri begeranye. Ni nyuma y’uko mu Burasirazuba bw’igihugu mu gace ka Sahel n’ahandi, imitwe yitwaje intwaro n’iy’iterabwoba imaze igihe igaba ibitero ku mashuri, ikica abarimu, abanyeshuri n’abayobozi b’amashuri. Amashuri yafunzwe agize 22% by’amashuri yose ari mu gihugu. Abashinzwe uburenganzira bw’abantu bagaragaje ko biteye inkeke kuko uko abana bava mu ishuri ari benshi, ari nako bibongerera ibyago byo kujya mu mitwe yitwaje intwaro.


