Minisiteri y’uburezi yatangaje ko mu gihe amashuri azaba yafunguwe mu Ukwakira uyu mwaka, na munyeshuri numwe uzaba yemerewe kwicarana n’undi ku ntebe .
Byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatandatu agaruka ku myiteguro y’itangira ry’amashuri, nk’umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 25 Nzeri 2020.
Minisitiri w’Uburezi yemeje ko guhera mu kwezi gutaha baratangira gufungura amashuri yujuje ibisabwa bahereye kuri za Kaminuza n’amashuri makuru.
Asobanura ku buryo ingamba zo gukumira ikwirakwira rya Covid-19 zizubahirizwa igihe amashuri azaba yemerewe gufungura, Minisitiri Uwamariya yavuze ko mu bizagenderwaho harimo kuba ishuri rifunguye rifite ubukarabiro, kuba ryiteguye kwicaza umunyeshuuri ku ntebeye ari umwe, no kubanza kugenzura niba abanyeshuri bose bambaye udupfukamunwa kandi neza.
Yagize ati” Mu gihe amashuri azaba atangiye nta munyeshuri uzemererwa kwicarana n’undi buri umwe zajya yicara ku ntebe ye, Nta kigo na kimwe kizafungurirwa kidafite ubukarabiro buhagije”
Abajijwe ku ngengabihe yari irimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri Uwamariya yavuze ko nta ngengabihe barashyira ahagaragara, cyakora yemeza ko bagiye kuyitegura mu gihe cyavuba ikaba izwi neza.
Yasabye abayeyi kugira uruhare mu iki gikorwa, bitabira kugurira abana udupfukamunwa no kubigisha uko twabarwa.
Mu Rwanda amashuri yose yafunze imiryango muri Werurwe kubera icyorezo cya Covid-19.

8 Responses
Amashuri nafungura nta munyeshuri uzaba yemerewe kwicarana n’undi ku ntebe
Ngo nta munyeshuri numwe uzicarana nundi? hahahahha, nizere ko ibyo minister atabivuga niba koko azi amashuri yacu, uretse nibyo cyakora Wenda intebe izajya yicaraho 3 da

Uradutuburiye ntabyerekeye kwicara kuntebe uri umwe yavuze.ababyumvise mutubwire. ubwose amashuri yaboneka?

Sinziko bozashoboka,nonese amashuri mashya barangije kuyubaka nintebe bihagije kugirango umunyeshuri yicare wenyine.