Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Phillip Cotton, yatangaje ko ubwo amashuri azaba yongeye gufungura muri uku kwezi abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda bazajya bigisha batari kumwe n’abanyeshuri, mu rwego rwo kwirinda ubwandu bushya bwa Covid-19.
Mu butumwa Umuyobozi wa Kamiunza y’u Rwanda Prof Phillip Cotton yageneye abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bitegura gusubira ku masomo, yavuze ko kwiga bizakorwa mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe, kuko uburyo bushya buzifashisha ikoranabuhanga kurusha uko byari bisanzwe abanyeshuri bajya mu ishuri bakigishwa na mwarimu.
Yagize ati “Kaminuza izaba itandukanye n’uko twari tuyizi. Uburyo twabikoze ni uguhindura uburyo bwari busanzwe bwo kwiga abanyeshuri bicaye mu ishuri bakigishwa na mwarimu bari kwandika, twarabihinduye dushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga abanyeshuri bashobora gusangaho amasomo”.
Prof. Cotton yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga burimo amasomo arenga 4,000, asanzwe yigishwa mu byiciro byose by’abanyeshuri bo muri iyo kaminuza. Iryo koranabuhanga ni ryo rizakoreshwa n’abanyeshuri bo mu myaka yose.
Yavuze ko ku banyeshuri bose bashaka gukomeza amasomo, bazajya binjira muri iri koranabuhanga, bahitemo isomo bashaka kwiga muri ya masomo arenga ibihumbi 4000 ari kuri urwo rubuga.
Asobanura iby’iri koranabuhanga Prof. Cotton yavuze ko nubwo abanyeshuri baba batari kumwe na mwarimu kuri urwo rubuga, hagenwe umwanya bashobora kuganiriraho no kubaza ibyo bashaka ko mwarimu abafasha.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko kugirango amasomo yo muri ubu buryo agende neza bizajya bisaba ubufatanye bwa mwarimu n’umunyeshuri.
Ku bijyanye n’umunsi mukuru usoza amashuri ya Kaminuza uzwi nka (Graduation day) Prof. Cotton yavuze ko uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga bitandukanye nuko wari umenyerewe ko abantu bahurira hamwe bakizihiza ibyo birori bari kumwe.
Kaminuza y’u Rwanda yari yahagaritse amasomo ku wa 16 Werurwe 2010, nyuma y’iminsi mike byari bimaze kugaragarako icyorezo Covid-19 kigeze mu Rwanda.


