Bwiza
ads

Amavubi yemerewe indege yihariye

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 3 Ukwakira 2026 saa 09:53
Iminota 3 yo gusoma
Amavubi yemerewe indege yihariye

1299452

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasezeranyije Ikipe y’Igihugu Amavubi ko urugendo ruzayijyana muri Mali mu Ugushyingo ruzakorwa hifashishijwe indege yihariye, nyuma y’uko abakinnyi bagaragaje ko urugendo ruheruka kuva Praia muri Cap-Vert rwababereye rurerure kandi rukabakomerera.

Ibi Minisitiri Mukazayire yabivugiye mu birori byo kwakira Amavubi nyuma yo kugaruka i Kigali, aho ikipe yari ivuye muri Cap-Vert nyuma yo gutsinda Cap-Vert 2-1.

Abakinnyi b’Amavubi bagaragaje ibibazo bitandukanye bahura na byo, birimo ingendo ndende, amafaranga y’agahimbazamusyi, amafaranga y’imwiherero ndetse n’ibikoresho bya siporo.

Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yavuze ko urugendo rwo kuva Praia rwamaze amasaha agera kuri 76, asaba ko hakorwa ibishoboka kugira ngo abakinnyi bajya mu mikino y’Ikipe y’Igihugu mu buryo bubafasha kwirinda umunaniro ukabije n’ibibazo by’imvune.

Yagarutse kandi ku mafaranga ibihumbi 500 Frw abakinnyi bemerewe inshuro eshatu mu mwaka yo kugura inkweto, avuga ko kugeza ubu bayabonye inshuro imwe gusa.

Bizimana kandi yavuze ko hari agahimbazamusyi k’imikino ya FIFA Series batsinzemo Grenada na Estonia katarishyurwa kose, ndetse n’amafaranga y’umwiherero bagomba guhabwa.

Rutahizamu Joy-Lance Mickels na we yashimangiye ko ingendo ndende kandi zikozwe mu myanya yo mu cyiciro gisanzwe zishobora kugira ingaruka ku bakinnyi, cyane cyane abakinira amakipe yo hanze y’u Rwanda.

Mickels yashimiye ubuyobozi kuba abakinnyi barahawe agahimbazamusyi k’amadolari 2,000 nyuma yo gutsinda Liberia na Cap-Vert, ariko avuga ko amafaranga ahabwa abakinnyi ku ntsinzi akwiye kongerwa.

Abakinnyi n’abatoza kandi bagaragaje ikibazo cy’ibikoresho bya siporo, cyane cyane imyambaro y’Ikipe y’Igihugu.

Umutoza Stephen Constantine yavuze ko byabaye ngombwa ko abakinnyi bakoresha imyambaro itandukanye kubera ko Amavubi yari afite imyambaro mike.

Ubuyobozi bwatangaje ko iki kibazo kiri gukemuka, kuko imyambaro mishya ya Masita yari yaratumijwe muri Kamena yamaze kugera i Kigali muri iki cyumweru.

Minisitiri Nelly Mukazayire yashimiye Amavubi ku ntsinzi yabonye muri Cap-Vert no ku kwihangana abakinnyi bagaragaje.

Yavuze ko ku mukino wa Mali uzabera i Bamako mu Ugushyingo, Minisiteri ya Siporo izashaka uburyo Amavubi azagenda n’indege yihariye, ikazahita ibagarura i Kigali nyuma y’umukino.

Ku bijyanye n’agahimbazamusyi abakinnyi bavuga ko kari hasi, Minisitiri Mukazayire yavuze ko adashobora gusezeranya ko kazahita kongerwa, kuko ari amafaranga ateganywa mu ngengo y’imari, ariko ko ubuyobozi buzakomeza kubakorera ubuvugizi.

Yasabye abakinnyi gukomeza kubakira ku mwuka w’intsinzi, mu gihe ibibazo bagaragaje byahawe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Ngabo Brave Olivier, n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Amavubi azongera kugaruka mu kibuga ku wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026, aho azakina umukino wa gicuti na Kenya muri Stade Amahoro, mu rwego rwo kwitegura imikino azahuramo na Mali mu Ugushyingo.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.