Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, Gasamagera Wellars yikomye umunyamakuru w’Umubiligi, Peter Verlinden wabajije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Richard Sezibera aho yari amaze iminsi, atagaragara mu ruhame.
Minisitiri Richard Sezibera yaherukaga kugaragara mu ruhame taliki 11 Nyakanga ubwo yari i Londres mu Bwongereza aho yari yitabiriye inama y’ abaminisitiri itegura inama y’ ibihugu bikoresha ururimi rw’ Icyongereza commonwealth izaba muri 2020.
Kumara igihe kirenga ukwezi atagaragara mu ruhame byatumye abantu batandukanye bibaza byinshi ku hantu uyu munyapolitiki wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa EAC aherereye.
Kuwa 31 Kanama uyu mwaka nibwo Minisitiri Sezibera yagize icyo yandika ku rukuta rwe rwa Twitter .
Mu gutanga igitekerezo cye, Verlinden yagize ati “Nyakubahwa, sobanurira itangazamakuru ryo mu Bubiligi impamvu umaze ibyumweru birenga 6 utagaragara mu ruhame. Urabizi ko hari ibihuha byakwirakwiye ariko ijambo ryawe ryagaragaza ukuri. Murakoze.”

Mu kugira icyo avuga ku magambo y’uyu munyamakuru, Gasamagera yamwikomye avuga ko ibyo yavuze ari amateshwa.
Ati “ Ese umunyamakuru wo mu Bubiligi afite uburenganzira bwo gukora iperereza kuri minisitiri w’u Rwanda? Ese afite inshingano zo gusubiza umunyamakuru w’Umubiligi? Ni iyihe mpamvu abo mu burengerazuba bumva ko demokarasi ya Afurika bayifiteho ububasha? Ayo ni amateshwa muvandimwe.”

Si Gasamagera gusa wanenze imyuvire ya Verlinden, Umunyarwanda Mandela Muzinga Sam kuri Twitter yasubije uyu munyamakuru Peter ko abo Minisitiri Sezibera agomba gusubiza ari Abanyarwanda atari Ababiligi.
Ati “Ntekereza ko Minisitiri wacu bibaye ngombwa ko yisobanura, yakwisobanura ku Banyarwanda kurenza Ababiligi. Twe tuyobowe neza. Minisitiri wacu mureke abo agomba guha ibisobanuro ni u Rwanda”.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Umunyamakuru w’Umubiligi, Peter Verlinden wikomwe na Gasamagera azwiho kutavuga neza u Rwanda, aho akenshi akunda kunga mu ryo abaruvuga nabi bavuze. Ibi bigaragarira ku butumwa atambutsa ku rukuta rwe rwa Twitter.


