Ambasaderi Mukaruliza Monique waherukaga guhabwa imirimo mishya na Perezida Paul Kagame, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu azize uburwayi.
Ambasaderi Mukaruliza yaguye i Brussels mu Bubiligi aho yari amaze iminsi yivuriza.
Uyu mudipolomate yitabye Imana nyuma y’ibyumweru hafi bitatu ahawe imirimo mishya na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ku wa 12 Werurwe ni bwo Umukuru w’Igihugu yari yamugize Ambasaderi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’ubutwererane.
Uyu mudipolomate yari asanzwe akora muri iyi Minisiteri nk’umujyanama mu byerekeye igenamigambi.
Mukaruliza kandi yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bya Zambia na Malawi, aba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ndetse na Minisitiri mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).


