Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda yafunze imiryango by’agateganyo

Sangiza iyi nkuru

Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda kuri uyu wa 15 Werurwe 2020 yasohoye itangazo rimenyesha abayigana ko ibaye ifunze imiryango by’agateganyo kugeza kuwa 28 Werurwe 2020 nk’imwe mu ngamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye ku isi, ubuhahirane n’imigenderanire byakomwe mu nkokora cyane cyane ku ngendo zijya n’iziva mu mahanga mu bihugu bitandukanye bitewe n’uko bimwe byabaye bihagaritse gutanga za visa ku bantu baba bashaka kujya mu mahanga.

Uku ni nako byifashe mu Rwanda kuva Minisiteri y’Ubuzima yatangaza ko habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus ku butaka bw’u Rwanda, Ambasade y’igihugu cy’Ububiligi mu Rwanda isanzwe inatanga visa zerekeza mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi (EU) ikaba yahise itangaza ko ibaye ifunze imiryango mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima ajyanye no kwirinda iki cyorezo.

Mu itangazo Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda yashyize ku rukuta rwayo rwa Facebook yavuze ko ibaye ihagaritse gutanga serivisi zayo zirimo no gutanga visa ku bantu bazikeneye guhera ubu kuzageza tariki ya 28 Werurwe 2020, isaba abari bafite ingendo kuba bazihagaritse.

Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda itanga serivisi zijyanye n’ibyangombwa na za visa ku banyarwanda kimwe n’abandi baba bashaka kujya mu Bubiligi no mu bindi bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi.

Ibigo bitanga serivisi mu Rwanda byaba ibyigenga n’ibyikorera byabaye bihagaritse akazi nyuma y’uko mu Rwanda hagaragaye Covid-19 kuri uyu wa Gatandatu, Minisiteri y’Ubuzima igashyiraho amabwiriza ajyanye no gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Biteganyijwe ko ibikorwa byose byahagaze nyuma y’ibyumweru bibiri hazamenyekana niba byongera gusubukurwa bitewe n’umuvuduko iyi ndwara izaba iriho.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda yafunze imiryango by’agateganyo
    Umva icyorezo cya Corona virus giteye impungenge kuburyo nukugaburira akugirira ubwoba

  2. Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda yafunze imiryango by’agateganyo
    Umva icyorezo cya Corona virus giteye impungenge kuburyo nukugaburira akugirira ubwoba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *