Amerika iri guhigisha umutwe w’Umunyafurika uyoboye Al-Qaeda umurundo w’amafaranga

Sangiza iyi nkuru

Seif al-Adel wahoze ari Ofisiye mu mutwe udasanzwe w’Ingabo za Misiri mbere yo guhinduka umuyobozi mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda, yashyiriweho akayabo ka $ miliyoni 10 (arenga Frw miliyari 10) ku waba azi amakuru aherereye.

Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo Umuryango w’Abibumbye watangaje ko Seif-al-Adel ari we muyobozi mushya wa Al-Qaeda, nyuma yo gusimbura Ayman al-Zawahiri wishwe n’ibitero Ingabo za Amerika zagabye i Kabul mu murwa mukuru wa Afghanistan mu mwaka ushize.

Bitandukanye n’abamubanjirije bari bazwiho gukanga Amerika binyuze mu mavidewo bakundaga gushyira hasi, impuguke zivuga ko Adel we yagiye apanga ibitero rwihishwa byatumye Al-Qaeda ihinduka umutwe w’iterabwoba uhitana abantu benshi kurusha indi.

Uyu mugabo by’umwihariko yibukirwa cyane mu kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba byagabwe kuri ambasade za Amerika muri Tanzania no muri Kenya, bigwamo abantu 224 na ho abarenga 5,000 barakomereka.

Muri Nyakanga 1998 ubutabera bwa Amerika bwamushinje kugira uruhare muri ibyo bitero.

Kugeza ubu nta wuzi aho Adel uri ku rutonde rw’abantu bahigwa cyane n’ibiro bishinzwe iperereza muri Amerika (FBI) aherereye; ndetse yemwe si amafoto ye menshi ari ku karubanda.

Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyakora cyo bikeka ko uriya munya-Misiri yaba aherereye muri Iran, ibyatumye bishyiraho ishimwe rya $ miliyoni 10 ku muntu wabasha gutunga agatoki k’aho aherereye.

Amerika ivuga ko nyuma y’ibitero byibasiye Ambasade zayo muri Afurika, Adel wahoze ari Lieutenant Colonel mu ngabo za Misiri yahise ahungira mu majyepfo ya Iran, aho yahise atangira kwihisha acungiwe umutekano n’abapolisi kabuhariwe bashinzwe kurinda abayobozi bakuru muri icyo gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *