Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaganye imikoranire Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifitanye n’imitwe irimo uwa FDLR, zisaba ko yahagarara.
Ni nyuma ya raporo y’impuguke za Loni yo ku wa 30 Ukuboza 2022 ishinja Ingabo z’u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23, ibyo iyi raporo ivuga ko bishimangirwa no kuba ngo hari abasirikare batanu b’u Rwanda baba barafatiwe ku butaka bwa Congo mu mwaka ushize wa 2022.
U Rwanda ku rundi ruhande rwakunze kuvuga ko ibyo gufasha M23 rushinjwa ari ibinyoma bidafite ishingiro.
Perezida Paul Kagame mu ijambo risoza umwaka wa 2022 yagejeje ku Banyarwanda, yavuze ko gushinja u Rwanda guteza umutekano muke muri RDC bituruka ku gutsindwa k’umuryango mpuzamahanga uhafite ingabo zihamaze imyaka isaga 20, ariko umutekano ukarushaho kuzamba.
Ati: “Kugira ngo uku gutsindwa gushakirwe igisobanuro, bamwe mu muryango mpuzamahanga bashinja u Rwanda kabone nubwo babizi neza ko uruhare rwa nyarwo ari urwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’abandi bo hanze banze gukemura ikibazo bahereye mu mizi.”
Raporo y’impuguke za Loni, yagaragaje kandi ko Igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC) gikorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu bihe bitandukanye, raporo yagaragaje ko inyeshyamba za FDLR zagiye zirwana ku ruhande rwa FARDC mu ntambara iri kurwana na M23, ndetse mu bihe bitandukanye ririya huriro ryagiye ritera ibisasu byakomerekeje abaturage ku butaka bw’u Rwanda.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu itangazo ryasohowe na Ned Price usanzwe ari Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yazo, zasabye ko ubufasha kuri M23 ndetse n’imikoranire ya FDLR na FARDC ihagarara.
Price yagize ati: “Tumaze kubona ibimenyetso bigaragara bya raporo byerekana ko u Rwanda rushyigikiye M23 ndetse n’amakuru yizewe y’ihonyora rikabije ry’uburenganzira bwa muntu rikorwa na M23, turongera gusaba u Rwanda ko rwahagarika ubufasha bwose kuri M23 no gukura ingabo zarwo mu burasirazuba bwa RDC.”
Yunzemo ati: “Mu buryo nk’ubwo turanamagana ubufatanye hagati y’ingabo z’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FDLR, nk’uko bigaragara muri raporo.”
Amerika kandi yamaganye ibitero imitwe itandukanye ikomeje kugaba ku ngabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo, ndetse n’ibikorwa byayo birimo iyicarubozo, gufata ku ngufu ndetse n’ibitero ku basivile byatumye abatari bake bava mu byabo.
Yamaganye by’umwihariko imvugo z’urwango zikomeje kwibasira abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, iboneraho gusaba abategetsi ba Congo kuzamagana ndetse no guhana abakomeje kwenyegeza urugomo.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ko zishyigikiye ingamba zafashwe n’imiryango itandukanye ihuza ibihugu byo mu karere irimo ibiganiro bya Nairobi na Luanda, kugira ngo umutekano muri RDC uboneke.
Amerika yamaganye imikoranire ya FARDC na FDLR nyuma y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na wo uheruka gusohora itangazo riyamagana.



2 Responses
Amerika yamaganye imikoranire ya FARDC na FDLR
Ese komwanditse umutwe winkuru ,kdi mwitangazo atariko bivuga? Kuki mutavuga itangazo ryose,cg unkuru ukoyasohotse yose?
Amerika yamaganye imikoranire ya FARDC na FDLR
leta zunzumwe z’amatiku murananiwe disi muhamwe naho bukera Mixique iraza kwisubiza texas na new mexico,badasize california, na arizona mwitonde ubuhangange bwanyu bwabaye igihwagari