Amerika yasabye u Rwanda kuvana muri RDC Ingabo ivuga ko rufiteyo

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje u Rwanda kugira Ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirusaba kuzivanayo.

Ni ibikubiye mu itangazo riheruka gusohorwa na Ned Price usanzwe ari Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika.

Ned Price yasohoye iri tangazo muri iki cyumweru, nyuma ya raporo y’impuguke za Loni yo ku wa 30 Ukuboza 2022 ishinja Ingabo z’u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23.

Iyi raporo kandi yashinje u Rwanda kuba rwarohereje mu burasirazuba bwa Congo abasirikare barenga 1,000; ndetse ngo bagafasha inyeshyamba za M23 kwigarurira ibice birimo Kibumba ndetse n’Ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Ibi bice byombi M23 iheruka kubivamo nyuma yo kubishyikiriza Ingabo za Kenya ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bwo kugarura amahoro muri Congo (EACRF).

Impuguke za Loni muri raporo yazo kandi zavuze ko kuba Ingabo za RDF zarinjiye muri Congo bishimangirwa no kuba ngo haba hari abasirikare batanu b’u Rwanda bafatiwe muri Congo mu mwaka ushize wa 2022.

U Rwanda ku kibazo cy’aba basirikare hari abo rwavuze ko bashimuswe n’Ingabo za Congo zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR; ubwo bari ku burinzi ku mupaka w’u Rwanda na RDC.

Ned Price mu itangazo aheruka gusohora, yavuze ko hari ibimenyetso Amerika yabonye byerekana ko u Rwanda ruha inkunga M23, asaba ko rwayihagarika. Icyo gihe kandi yarusabye kuvana Ingabo avuga ko rufite mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Ati: “Tumaze kubona ibimenyetso bigaragara bya raporo byerekana ko u Rwanda rushyigikiye M23 ndetse n’amakuru yizewe y’ihonyora rikabije ry’uburenganzira bwa muntu rikorwa na M23, turongera gusaba u Rwanda ko rwahagarika ubufasha bwose kuri M23 no gukura ingabo zarwo mu burasirazuba bwa RDC.”

Amerika n’ibihugu bitandukanye bakomeje gushyira biriya birego ku Rwanda, mu gihe rwo rwakunze kuvuga ko ibyo gufasha M23 rushinjwa ari ibinyoma bidafite ishingiro.

Perezida Paul Kagame mu ijambo risoza umwaka wa 2022 yagejeje ku Banyarwanda, yavuze ko gushinja u Rwanda guteza umutekano muke muri RDC bituruka ku gutsindwa k’umuryango mpuzamahanga uhafite ingabo zihamaze imyaka isaga 20, ariko umutekano ukarushaho kuzamba.

Ati: “Kugira ngo uku gutsindwa gushakirwe igisobanuro, bamwe mu muryango mpuzamahanga bashinja u Rwanda kabone nubwo babizi neza ko uruhare rwa nyarwo ari urwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’abandi bo hanze banze gukemura ikibazo bahereye mu mizi.”

U Rwanda rwakunze kugaragaza ko kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke uri muri RDC gikemuke bigomba gutangirira mu kurandura burundu umutwe wa FDLR ufatwa nk’umuzi wacyo.

Ibyo gukemura ikibazo cy’uyu mutwe cyakora cyo biracyari nk’inzozi, bijyanye n’uko abarwanyi bawo bamaze igihe bakorana n’Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC).

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Amerika yasabye u Rwanda kuvana muri RDC Ingabo ivuga ko rufiteyo
    Ubukoko Amerika ko itavuze Fdrl bahayi ntwaro baziha nuburenganzira bwogukorana na rdc Igihe kizagera Urwanda ruzajyayo mubabone neza .
    Mwateguye genocide ntibizabahira

  2. Amerika yasabye u Rwanda kuvana muri RDC Ingabo ivuga ko rufiteyo
    Prezida Kagame yavuze ko Urwanda rusigaye rwamaganwa n’amahanga yose maze abari mu cyumba cyinama bakoma amashyi aho kwerekana agahinda n’ubwoba ibibi nk’ibyo byo kwamagana bizakururira igihugu. Byonyine umuvumo w’ibindi bihugu wagombye gutuma twibaza! Ikindi giteye inkeke ni ukuntu amashusho yose yerekana RDF yambuka ijya muri Kongo ariko Urwanda rwo rugakomeza guhakana. Abasirikari bafatiwe kuri km 50 winjiye hagati muri Kongo, ngo baribarinze umupaka. Mbese usanga twisekesha mu mahanga kandi baribazi ko twakataje mu ikoranabuhanga. Twashyize hamwe n’amahanga maze amahoro akagaruka mu karere?

  3. Amerika yasabye u Rwanda kuvana muri RDC Ingabo ivuga ko rufiteyo
    IMANA YONYINE NIYO IFITE MUBIGANZA BYAYO ABANTU BAYO BINZIRAKARENGANE TWIZEYE YUKO NDAKIYINANIRA NIBI IRABIKEMURA IMBARAGA ZABANTU ZIRASHIZE IZIMANA NIZO ZIGIYE GUTANGIRA

  4. Amerika yasabye u Rwanda kuvana muri RDC Ingabo ivuga ko rufiteyo
    Gikundirowee! izina niryomuntu ibyo uvuze nikwokurikbx.

  5. Amerika yasabye u Rwanda kuvana muri RDC Ingabo ivuga ko rufiteyo
    Wowe niwowe utazikureba naho abazikureba barazibonye ntetse namahangayose azinezayuko Ingabozurwanda zifasha umutwe wa m23

    1. Amerika yasabye u Rwanda kuvana muri RDC Ingabo ivuga ko rufiteyo
      Imana nitabare ziriya nzirakarengane zirigupfubusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *