Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 25 Ugushyingo 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye ko Ukraine ishobora kugura ibikoresho n’ibyuma bisimbura ibyangiritse bikenewe mu kubungabunga no gukoresha indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-16, bifite agaciro ka miliyoni 622 z’Amadolari.
Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika yatangaje ko ibyo bikoresho birimo ibikenewe kugira ngo indege zikomeze gukora neza, ndetse n’inkunga ya tekiniki n’iy’ibikoresho byo kuzifasha mu bikorwa bya buri munsi.
Yavuze ko harimo ibikoresho byo kwifashisha no gutangiza sisitemu z’indege, ibikoresho bijyanye na moteri, laboratwari ndetse na serivisi zo gutwara ibyo bikoresho nk'uko inkuru dukesha BBC ivuga.
Biravugwa ko amafaranga yo kugura ibyo bikoresho azava muri gahunda mpuzamahanga yitwa “JumpStart”, ihuriwemo n’u Bubiligi, Danemark, u Buholandi na Norvege. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yavuze ko nta mafaranga Leta ya Amerika izatanga muri iki gikorwa.
Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika yanatangaje ko sosiyete izahabwa isoko izatoranywa binyuze mu ipiganwa ritegurwa na leta.

