Umuturage wo mu Karere ka Rwamagana yashinje ubuyobozi bwo mu nzego z'ibanze muri ako karere kumusenyera aho yari yubakiye biyali (billard) yari imaze igihe inyagirwa, bikamuteza igihombo.
Ubutumwa bwe bwatanzwe n'uwitwa Erias Dushimimana kuri X, wagize ati " Ndi umuturage wo mu Karere ka Rwamagana ariko ndatabaza kuko inzego zibanze ziherutse kunsenyera hangari nubatse ahakinirwa Billiards table(pool table) kuko yakundaga kuvirwa mu mvura. Barampombeje."
Yakomeje ati " Wamugira iyihe nama?"
Mu gusubiza, Akarere ka Rwamagana kuri X kasubije ko ibyo uyu muturage yubatse yari kuba yabisabiye uburenganzira. Bati " Mwaramutse neza!
Umuturage umugire inama yo kujya abanza gusaba uruhushya rwo kuvugurura mbere yo kubaka kandi kubibona biroroshye cyane. Iyo hubatswe ibiri mu cyangombwa wahawe n'inzego zibifitiye ububasha, ubutaka bukoreshwa icyo bwagenewe bikanarinda akajagari mu myubakire. Murakoze."
Mu Rwanda, umuntu ushaka guhindura inyubako yari isanzwe yubatswe agomba kubanza kureba niba impinduka ashaka gukora zisaba uruhushya rwihariye rwo kubaka cyangwa kuvugurura (Building Permit).
Amabwiriza y'ubwubatsi ntareba inyubako nshya gusa, anareba guhindura, kwagura, kuvugurura cyangwa gusenya inyubako zisanzweho.
Ibi biteganywa n'amabwiriza y'ubwubatsi azwi nka Rwanda Building Code 2019, yashyizweho binyuze mu Iteka rya Minisitiri No 03/Cab.M/019 ryo ku wa 15 Mata 2019.

