Bwiza

FIFA yemeje ko iherutse kwibwa amakuru mu gitero cy'ikoranabuhanga

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Kane, 26 Ugushyingo 2026 saa 13:08
FIFA yemeje ko iherutse kwibwa amakuru mu gitero cy'ikoranabuhanga

‎FIFA yemeje ko yagizweho ingaruka n'igitero cyo kuri interineti cyatumye amakuru bwite n'ay'ubucuruzi bwayo yibwa. Ariko, BBC Sport yamenye ko amakuru yibwe hatarimo inyandiko zijyanye n'icyifuzo kitavuzweho rumwe cya Fifa Forward Enterprise, umugambi wa Perezida Gianni Infantino wo kugurisha igikombe cy'isi wateshejwe agaciro.
‎
‎Visi Perezida wa FIFA, Debbie Hewitt, muri iki cyumweru yemerewe kureba kuri izi nyandiko mu gihe yakwemera gusinya amasezerano yo kutazatangaza ibikubiyemo nk'uko inkuru dukesha BBC ivuga.
‎
‎Birasa n’aho iki kitari ikibazo cy’imikorere ya sisitemu cyangwa ikoranabuhanga ry’uru rwego rugenzura umupira w’amaguru ku Isi; ahubwo, birakekwa ko hari abanyabyaha babashije kubona inyandiko binyuze mu kwiyita abakozi ba FIFA.
‎
“FIFA yemeje ko yibasiwe n’igitero cy’abagizi ba nabi kuri interineti, cyatumye habaho kwinjira mu makuru y’abantu ku giti cyabo ndetse n’ayerekeye akazi kayo, nta burenganzira,” ibi byatangajwe na FIFA mu itangazo yashyize ahagaragara.
‎
‎"FIFA iri gukorana bya hafi n'inzego zibishinzwe, harimo n'izishinzwe iyubahirizwa ry'amategeko. "FIFA iramagana mu buryo bukomeye kubona amakuru n'itangazwa ry'amakuru mu buryo butemewe, cyane cyane amakuru bwite. "Ibyo bikorwa ni ukuvogera ubuzima bwite bikomeye kandi bitemewe kandi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bantu barebwa n'iki kibazo."
‎
Itsinda ryitwa Handsome Boy Hacking Club ryigambye icyo gitero cyo kuri interineti, ubwo mu cyumweru gishize ryashyiraga ahagaragara amashusho y’amadosiye ya Fifa.
‎
Iri tsinda rivuga ko ryabonye amakuru angana na 12GB. Isesengura ryerekana ariko ko aya makuru ari munsi ya 0.1% by’amakuru yose FIFA ibitse kandi ko hibasiwe ishyirahamwe aho kuba abantu ku giti cyabo.
‎

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.