Bwiza
ads

Amerika yongeye gusaba u Rwanda 'guhagarika ubufasha kuri M23 no 'kuvana ingabo muri RDC'

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatandatu, 3 Ukwakira 2026 saa 07:58
Iminota 2 yo gusoma
Amerika yongeye gusaba u Rwanda 'guhagarika ubufasha kuri M23 no 'kuvana ingabo muri RDC'

175654

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gusaba u Rwanda kubahiriza ibyo rwiyemeje mu Masezerano ya Washington, birimo guhagarika ubufasha bwose zivuga ko ruha umutwe wa M23 no kuvana ingabo zarwo ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi byatangajwe n’Ishami Rishinzwe Ibibazo bya Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, nyuma y’inama Umunyamabanga Wungirije ushinzwe ibibazo bya Afurika, Frank Garcia, yagiranye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana.
Garcia yashimangiye ko u Rwanda rugomba kubahiriza inshingano zarwo zikubiye mu Masezerano ya Washington, zirimo “guhagarika ubufasha bwose ruha M23 no kuvana ingabo zarwo muri RDC.”

Amerika yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’ayo masezerano ari ryo shingiro ry’amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Iti: “Ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ni ryo shingiro ry’amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari kandi rizafungura inzira y’ishoramari rishya n’imikoranire y’ubukungu yimbitse, bizatuma impande zombi zunguka.”

Aya magambo aje mu gihe Washington ikomeje gushyira igitutu ku mpande zirebwa n’umwuka mubi w’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC kugira ngo zubahirize ibyo ziyemeje mu masezerano agamije guhagarika amakimbirane.

U Rwanda ruhakana ko rutanga inkunga ya gisirikare kuri M23, mu gihe rwo rushinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana na FDLR, umutwe rufata nk’iterabwoba ku mutekano warwo.

Mu masezerano ya Washington Kinshasa yemeye ko izasenya uyu mutwe, gusa umwaka urenga umaze kwihirika nta gikorwa gifatika cyo kuwusenya irakora.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.