Andrew Mwenda yakozwe ku mutima n’uburyo P. Kagame aha umwanya umuryango we

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru Andrew Mwenda yifashishije amashusho ya Perezida Paul Kagame akina n’umwuzukuru we, avuga ko n’abandi bakomeye bakabaye bafatira urugero ku buryo aha umwanya umuryango we.

Muri aya mashusho y’amasegonda 25 Umukuru w’Igihugu agaragara akinisha umwuzukuru we muto wari ucigatiwe na Madamu Jeannette Kagame.

Ni amashusho bigaragara ko aba bombi bari iwabo mu rugo ahari na Mwenda wari wabasuye. Ni amashusho kandi anagaragaramo na Ange Ingabire Kagame, ari na we nyina w’umwana Umukuru w’Igihugu yakinaga na we.

Andrew Mwenda usanzwe ari umunyamakuru ukomeye muri Uganda muri aya mashusho yumvikana yishimye cyane asaba uriya mwuzukuru w’Umukuru w’Igihugu kumureba akamupepera.

Ati: “Reba hano upepere sogokuru. Reba hano upepere sogokuru. Ntabwo ari kureba hano! Urahooo!”

Mwenda abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko uburyo Perezida Kagame abona umwanya wo kwita ku muryango we abandi bakwiye kubifatiraho icyitegererezo.

Ati: “Perezida na Madamu we ni ‘Couple’ nziza cyane ndetse mu by’ukuri bakwiye kubera icyitegererezo andi ma-Couples. Ni Perezida ndetse n’umuntu w’ingirakamaro kurusha abandi mu Rwanda, ariko ntibimubuza kubona umwanya wo kubana n’umuryango we.”

Mwenda yunzemo ko uburyo umuryango wa Perezida Kagame wakabereye abandi icyitegererezo bishimangirwa n’uko we na madamu we buri umwe yari yirekuye ku wundi kandi ubona bisanzuye.

Soma Izindi Nkuru

5 Responses

  1. Andrew Mwenda yakozwe ku mutima n’uburyo P. Kagame aha umwanya umuryango we
    Perezida Kagame yahaye Mwenda inka, ndetse yariyaranamuhaye akazi mbere yaho. Urumva se atamutaka gute? Gusa ntawe utakwishimira umubyeyi wishimiye umwuzukuru. Kuvuga ko abaye icyitegererezo ni nk’aho abandi atariko bakora. Igitera abanyarwanda gutinda kuri iriya foto nuko Kagame ashinjwa kuba hari abo yabujije kugira amahirwe yo kubona abuzukuru!

    1. Andrew Mwenda yakozwe ku mutima n’uburyo P. Kagame aha umwanya umuryango we
      Ahubwo ugomba kuba umwanga! Niyo mpamvu bavuga ibyiza akora ukajiginywa, Kagame yarengeye benshi uyu munsi barabyaye. Wenda abo uvuga yabujije ni bene wanyu bari mu magereza kubera jenocide bakoze, ariko nabo bafite amahirwe ko aho bazafungurirwa bazabona Abuzukuru babo; ikindi niba Mwenda yaramuhaye inka akamuvuga neza, wowe kuba uriho utera imbere, ushobora kwandika kuri internet ntibyagutera kumuvuga neza, ntuziko Hari ababyifuzaga 1994 bakavutswa ubuzima nabatekerezaga nkawe. Ariko MWe mukaba muvuga ibyo mushaka, ntawubakoma!

      1. Andrew Mwenda yakozwe ku mutima n’uburyo P. Kagame aha umwanya umuryango we
        UMUSUBIJE NEZA kandi mukinyabupfura Imana iguhe umugisha

  2. Andrew Mwenda yakozwe ku mutima n’uburyo P. Kagame aha umwanya umuryango we
    Nibyiza pe ko Umusaza aganira na famille ye.

  3. Andrew Mwenda yakozwe ku mutima n’uburyo P. Kagame aha umwanya umuryango we
    nibyiza kuba perezida arimokwegera umuryango we natwe abana bi rutsiro azadusure mu murenge wa ruhango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *