BWIZA ADVERTISING NETWORK
Bwiza

Angeli Mutabaruka ntiyemera ko Satani abaho

iyobokamana•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 26 Nzeri 2026 saa 18:28
Iminota 2 yo gusoma136 Abasomye
Angeli Mutabaruka ntiyemera ko Satani abaho
Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Umunyamakuru wa Radio na TV1, Angelbert Mutabaruka uzwi nka Angeli Mutabaruka, yavuze ko atemera ko Satani ari ikiremwa kibaho, ahubwo ko abona ari igitekerezo cyahimbwe n’abantu.

Ibi yabivugiye mu kiganiro Rirarashe cyatambutse ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, aho yagaragaje impamvu atemera imyumvire ivuga ko Satani ari ikiremwa gifite ububasha bwo kuba ahantu hatandukanye icyarimwe.

Mutabaruka yavuze ko adasobanukiwe uko abantu bashobora kuvuga ko bazi Satani kandi bakaba batavuga rumwe ku isura ye. Yavuze ko hari abamushushanya afite amahembe, umurizo cyangwa ibindi bimenyetso bitandukanye, maze abaza abavuga ko bamuzi niba hari aho bigeze bahurira na we cyangwa bakamubona.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Yashimangiye ko ikibazo afite cyane cyane ku bijyanye n’ububasha buhabwa Satani mu myemerere imwe n’imwe.

Yatanze urugero rw’uko, niba Satani ashobora gushuka abantu hirya no hino ku Isi, byasaba ko yaba ashobora kuba mu bihugu bitandukanye icyarimwe kandi akavuga indimi zitandukanye. Yibajije uko ibyo byashoboka ndetse n’icyo bishingiraho.

Avuga ko abavuga ko Satani ariho bakwiye gusobanura uwo Satani ari we, aho bamuzi n’uko bamenye ko ari we.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Mutabaruka kandi yavuze ko ibyo avuga bishobora gutuma abayobozi b’amadini n’abavugabutumwa babiganiraho mu materaniro, kuko imyemerere ya Gikristo yo ivuga ko Satani ariho kandi afite uruhare mu rugamba rw’umwuka.

Ku ruhande rw’inyigisho za Bibiliya, inyandiko zitandukanye z’Ibyanditswe zagiye zisobanura Satani nk’umwanzi w’Imana n’abantu. Mu nyigisho za Gikristo, hari n’abahuza inkuru ya Satani na Lusiferi, bavuga ko yari ikiremwa cy’umwuka cyaje kwigomeka ku Mana.

Icyakora, Mutabaruka we yavuze ko adahuje n’iyo myemerere, ashimangira ko kuri we Satani atari ikiremwa kibaho ahubwo ari igitekerezo cyahimbwe.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com