APR FC yahawe uruhushya rwo kwitabira CAF Champions League

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kuzuza ibisabwa kugira ngo ibone uburenganzira bwo kwitabira amarushanwa y’umwaka utaha w’imikino, ikipe ya APR FC yahawe na FERWAFA uruhushya rwo kwitabira amarushanwa yo ku mugabane wa Afurika (CAF Club Licence).

Ku wa Mbere tariki 12 Ukwakira, Komisiyo ishinzwe gutanga impushya zo kwitabira amarushanwa muri FERWAFA, yari yasuye ikipe ya APR FC aho ikorera ku Kimihurura, mu rwego rwo kuzuza ibisabwa na CAF mbere y’uko ikipe isohokera igihugu mu marushanwa nyafurika.

Icyo gihe umuyobozi wa Komisiyo Kayiranga Vedaste yashimiye cyane ubuyobozi bwa APR FC ko bwujuje ibisabwa byose.

Ati: ”Ndagira ngo mbanze mbashimire cyane uko mwitwaye neza umwaka ushize, byatumye mubona itike yo muhagarira igihugu mu marushanwa nyafurika. APR FC nk’ikipe ifite aho ibarizwa kandi hujuje ibisabwa byose bitandukanye n’andi makipe rimwe na rimwe dusura tukabura aho akorera ibyo turabibashimiye.”

“Si ubwa mbere tubasuye, n’ubushize twaraje turagenzura kandi dusanga byose byuzuye neza, uyu munsi rero ntituri butinde kuko ibisabwa byose murabifite ahubwo turaganira cyane ku bijyanye n’amategeko ari nayo azabafasha mu gihe imikino mpuzamahanga izaba itangiye.”

Nyuma y’icyumweru komisiyo ishinzwe gutanga impushya zo kwitabira amarushanwa isuye imAPR FC, yamaze kuyiha uruhushya rwo gukina irushanwa rya CAF Champions league izahagarariramo igihugu.

Umunyamategeko wa Ferwafa, Jules Karangwa, yasobanuye ko ibisabwa kugira ngo ikipe ihabwe ruriya ruhushya ari ukuba ifite aho ibarizwa kandi hujuje ibisabwa, ikibuga cyo kwakiriraho imikino cyemewe ku rwego mpuzamahanga ndetse n’icy’imyitozo ikipe yasuye ishobora gukoreraho imyitozo. Hejuru y’ibyo haza ubuzima gatozi bw’ikipe, abakozi b’ingenzi bagize ubunyamabanga bukuru bw’ikipe mu rwego rwo kunoza imikorere nk’umunyamabanga mukuru, ushinzwe imari, ushinzwe amakipe y’abana n’ushinzwe umutekano ufasha ikipe mu gihe yakiriye imikino.

APR FC irimbanyije imyiteguro y’amarushanwa y’umwaka utaha w’imikino cyane cyane amarushanwa mpuzamahanga ya CAF Champions League agomba gutangira mu mpera z’ukwezi gutaha k’Ugushyingo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *