APR FC yakoze impanuka ikomeye ijya gukina na Marines FC

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu yakoze impanuka ikomeye, ubwo yavaga i Shyorongi mu karere ka Rulindo yerekeza mu mujyi wa Kigali.

Iyi mpanuka yabereye mu makorosi y’i Shyorongi ho mu murenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge, nyuma gato y’uko APR FC yari imaze guhaguruka yerekeza kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho igomba guhurira na Marines FC mu mukino wa 1/2 cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro.

Impanuka yaturutse kuri bisi ya APR FC yagonganye n’imodoka yo mu bwoko bwa tagisi itwara abagenzi ndetse n’indi yo mu bwoko bwa FUSO. Ni nyuma y’uko iyi modoka yari itangiye kugira ikibazo cya feri, biba ngombwa ko umushoferi ashaka aho ayegeka.

Amafoto yashyizwe hanze yerekana tagizi yangiritse cyane, mu gihe FUSO yo bigaragara ko yangiritse byoroheje.

Bisi y’igisirikare cy’u Rwanda APR FC isanzwe igendamo na yo byagaragaye ko yamenetse ikirahure cy’imbere.

Abantu 13 ni bo byamenyekanye ko bakomerekeye muri iyi mpanuka.

Ku ruhande rwa APR FC iyi kipe mu itangazo yasohoye yavuze abakinnyi bayo bose n’abandi bari mu modoka yayo ari bazima.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. APR FC yakoze impanuka ikomeye ijya gukina na Marines FC
    Imodoka za NDAKUMIRWA zigenda nabi mu muhanda kuko zo zitarebwa na camera n’abazitwaye usanga bavugira kuri telephone batanambaye imikandara.
    Habeho ingamba zo kubakangurira kubahiriza amategeko

  2. APR FC yakoze impanuka ikomeye ijya gukina na Marines FC
    Imodoka za NDAKUMIRWA zigenda nabi mu muhanda kuko zo zitarebwa na camera n’abazitwaye usanga bavugira kuri telephone batanambaye imikandara.
    Habeho ingamba zo kubakangurira kubahiriza amategeko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *