raouf-memel-dao-2-1

APR FC yakozwe ku munwa n’abanya-Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe mu Rwanda hari haherutse kuvugwa ko Memel Raouf Dao, umukinnyi w’Umunya-Burkina Faso, yaba yamaze gusinyira APR FC, ikipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzania yatangaje ko yamaze kumwegukana.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Singida Black Stars, Omar Kaya yemeje ko uyu mukinnyi w’imyaka 21 y’amavuko yasinye amasezerano y’imyaka itatu. Kaya yagize ati: “Byarangiye, yadusinyiye imyaka itatu.”

Abajijwe niba hari isano n’amakuru yavugaga ko Raouf Dao yaba yarasinyiye APR FC, asubiza ko atabizi, ko uyu ari umukinnyi wa Singida Black Stars.

Raouf Dao, umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Burkina Faso, yari amaze igihe avugwa mu biganiro byarimo kuganirwaho na Singida Black Stars, ndetse ibitangazamakuru byo mu gihugu cye byemezaga ko ibiganiro byari hafi kurangira kuva mu kwezi gushize.

APR FC iherutse gutangaza ko igishakisha umukinnyi wo kongerera imbaraga ba rutahizamu bayo, nk’uko byemejwe na Brig Gen. Deo Rusanganwa, Umuyobozi wayo.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *