APR FC yasoje ibirarane byayo itsinda Rutsiro FC yahushije penaliti 2

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC yarangije imikino ya shampiyona y’ibirarane yari ifite itsinda Rutsiro FC ibitego 2-0, mu mukino iyi kipe yo mu Burengerazuba bw’igihugu yahushijemo penaliti ebyiri.

APR FC yaherukaga gutsindwa na Mukura VS igitego 1-0 mu wundi mukino w’ikirarane, yari yasuye Rutsiro FC kuri Stade Umuganda, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona utarakiniwe ku gihe.

Ni umukino warimo ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru ku mpande zombi.

APR FC yahushije uburyo bwinshi bw’ibitego mu gice cya mbere cy’umukino, yasoje iki gice ifite igitego 1-0 cyatsinzwe na Mugisha Gilbert.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yakomeje kotsa Rutsiro igitutu cyinshi mu ntangiriro z’igice cya kabiri, yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 61 ibifashijwemo na Bizimana Yannick.

Rutahizamu Byiringiro Lague yashoboraga kuyitsindira igitego cya gatatu ku munota wa 65, gusa umupira we ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Rutsiro FC yasatiriye cyane mu minota ya nyuma y’umukino yabonye penaliti ebyiri gusa zombi abakinnyi bayo barazihusha.

Penaliti ya mbere Umukongomani 8 Jules Watanga Shukulu yayitaye hanze ku munota wa 81, iya kabiri yo ku munota wa 85 myugariro Hatangimana Eric ‘Matic’ ayitera mu biganza by’umuzamu Ishimwe Pierre wa APR FC.

Gutsinda Rutsiro byafashije APR FC gusoza imikino ibanza iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 34, irusha atanu Kiyovu Sports iyikurikiye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *