APR na AS Kigali zabimburiye andi makipe kwemererwa gukora imyitozo

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri ya Siporo kuri uyu wa Gatanu, yamaze guha uburengazira bwo gusubukura imyitozo amakipe ya APR FC na AS Kigali yabimburiye ayandi.

Tariki 23 Nzeri 2020 ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryari ryandikiye Minisiteri ya siporo, risabira uburenganzira amakipe ya APR FC na AS Kigali kwemererwa gutangira imyitozo.

Impamvu ni uko aya makipe yombi ari yo azahagararira igihugu mu mikino nyafurika iteganyijwe mu minsi iri imbere.

Mu ibaruwa Minisiteri ya siporo yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, yemeje ko APR na AS Kigali zemerewe gutangira imyitozo, ariko bigakorwa hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier washyize umukono kuri iyo baruwa, yasabye FERWAFA gukurikirana ko izo ngamba zubahirizwa ndetse ikajya inatanga raporo buri byumweru bibiri muri Minisiteri.

Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, ikaba ari yo kipe yonyine kugeza ubu yamaze gupimisha abakinnyi bayo, mu gihe AS Kigali nayo iteganya kubikora muri iki cyumweru kugira ngo yemererwe gutangira imyitozo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *