Igitekerezo cy’umugabo cyatambutse mu kinyamakuru olexhome, cyasabaga leta z’ibihugu by’Afurika ko nyuma ya gahunda ya Guma mu Rugo hazatabwa muri yombi abanyamadini : abahanuzi: Pasiteri, Apôtre na Bishops bazwi cyane bo muri Afurika bahora bavuga ko bafite imbaraga zikiza kandi ari impimbano.
Iki gitekerezo kigira kiti: “Nyuma yo gufungura, gahunda ya Guma mur Rugo ikavaho , abitwa abapasiteri bakomeye bagomba gufatwa kubera ubujura. Biragaragara ko bagiye biba abantu mu izina ry’Imana. Gusaba icya cumi cy’amaturo ni cyo bita ‘imbuto’ ku bayoboke babo, bigaragara nk’ubujura ushukana bwa bwa buri munsi.
Uyu mugabo avuga ko Covid-19 yerekanye abahanuzi b’ibinyoma. Ati: “Bavugaga ko bafite imbaraga zo gukiza, kandi biragaragara ko ibyo bavugaga ari ibinyoma. Niba koko bafite imbaraga zo gukiza, bagombaga gukiza abarwayi ba covid19. Abanyafurika dukwiriye kubaho dutekanye, aba bahanuzi na ba pasiteri ni benshi kuri uyu mu mugabane wacu.”
Yakomeje asaba ko ubutegetsi bugomba kugira uburyo bwo gusuzuma niba umuntu wese uvuga ko ari umuhanuzi yaba ari we koko w’ukuri. Ngo kubera ko abantu bambuwe ibyabo hifashishijwe turufu y’ubuhanuzi. Akaba avuga ko kugira ngo umutekano w’abaturage ube wizewe koko, hagomba kubaho uburyo bwo kugerageza icyiswe ‘umuntu w’Umana ‘, atari uguhungabanya ubuirisitu, ahubwo ari ukureba ko nta bajura bifashisha iyo turufu y’ubuhanuzi mu kwiba abakene.
Uyu mugabo avuze ibi mu gihe hirya no hino muri Afurika hagiye hagaragara abavugabutumwa n’abahanuzi bavuga ko bakiza indwara zikomeye kandi zananiranye. Ariko icyatangaje ndetse kikibazwaho na benshi ni aho za mbaraga zagiye mu gihe nk’iki Corona iri kujegeza Isi.
Hari byinshi byavuzwe ku biyita abahanuzi
Inkuru yasohotse ku kinyamakuru bwiza.com tariki ya 30 Werurwe 2020 yari ifite umutwe ugira uti : “Abakozi b’Imana n’abahanuzi bari he ngo bakize igihugu COVID_19 n’igifungo cyayo?” igaragaza ibihe abahanuzi b’abanyabitangaza bo mu Rwanda barimo. Inkuru irambuye
Ntabwo bwari uburyo bwo kubahinyuza ahubwo bwari uburyo bwo kwereka abasomyi ko COVID-19 izagaragaza byinshi , nta muntu ukwiye kwamburwa utwe hitwajwe ubuhanuzi, nta muntu ukwiye kwigagaragaza nk’aho ari we ukiza, ahubwo Imana ni yo ikora nk’uko ibitabo nka Bibiliya bibyemeza. Iyi nkuru yibazaga ukuntu imbaraga zikiza SIDA, Diyabete n’izindi ndwara zikomeye, zitabasha guhangana na COVID-19
Hari videwo yasakaye ya Bishop Rugagi Innocent washinze itorero rya Redeemed Gospel Church mu minsi ishize, avuga uburyo akomeje gukiza abantu barwaye indwara y’icyorezo ya Coronavirus (Covid-19). Yifashishishije ingero z’abatandukanyeyasengeye bagakira, ariko abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu mu gihugu atuyemo cya Canada bakomeje kuzengerezwa n’iki cyorezo.
Bishop Rugagi yavuze uburyo akomeje gukiza abarwayi ba Covid-19
Bishop TB Joshua yagaragaje kwivuguruza mu byo yari yatangaje kuri COVID-19
Uyu muhanuzi wo muri Nigeria azwi cyane ku mugabane w’Afurika bitewe n’ibyo yagiye ahanura mu bihe bya mbere, bamwe bahamya neza ko byasohoye, gusa hari ibindi byagiye bivugwa ko bitigeze bisohora bikitwa ko ‘yaba yaravangiwe’ nk’uko bisanzwe byitwa mu iyerekwa n’ubuhanuzi rusange.
TB Joshua yavuze kenshi kuri iki cyorezo ndetse atanga n’ihumure ko kiri mu marembera, cyane ko cyari gisa n’icyari gitangiye gucika mu mugi wa Wuhan mu Bushinwa kandi ari ho cyatangiriye. Gusa ubuhanuzi bwe ntibweze kuko igihe ntarengwa yari yarahaye iki cyorezo cyo kuba kikiri ku Isi cyamaze kurenga.
Tariki ya 16 Werurwe 2020, TB Joshua yari yagize ati: “Uku kwezi tariki ya 27, twabyemera tutabyemera icyorezo kizaba cyarangiye ku Isi. Umuti waboneka utaboneka, kizava ku Isi nk’uko cyaje.” Inkuru irambuye Coronavirus izarangirana n’ukwezi kwa gatatu- TB Joshua
TB Joshua yavuguruje ubuhanuzi bwe kuri iki cyorezo nk’uko bigarahara muri iyi nkuru >https://bwiza.com/?TB-Joshua-wari-wahanuye-ko-Coronavirus-izacika-tariki-ya-27-yivuguruje]
Abahanuzi bamwe baracecetse muri iki gihe, abandi baracyagerageza ku mbaraga zabo ngo barebe niba hari icyo byatanga mu gihe bakizaga izindi ndwara mu kanya nk’ako guhumbya [nk’uko babivugaga], abandi bagerageje gushyira mu ngiro ubuhanuzi bwabo ariko byaranze, rimwe na rimwe barivuguruza, abandi bagaceceka.
Burya intwari igaragarira mu bihe bikomeye, ni yo mpamvu abahanuzi bo mu bihe byiza gusa, ibikomeye bakabitera umugongo cyangwa bikabarusha imbaraga, bakabaye banyuzwamo ijisho. Ni igihe cy’abayoboke n’abakunzi babo, ngo bibaze, bagereranye, banarebe kure maze bafate umwanzuro w’inzira bakwiriye gukurikira.

4 Responses
Arasaba Leta guta muri yombi abavugabutumwa bakora ibitangaza nyuma ya Covid19
Rwose aba biyita “Abakozi b’Imana”,ni imitwe baba bateka.Yesu n’Abigishwa ntabwo ariko babigenzaga.Ahubwo basangaga abantu aho bari,bakabakiza.Ntabwo babwiraga abantu ngo bazabasange mu nsengero zabo.Niba koko bakizaga Abarwayi,bajya hariya Leta irwarije abantu Coronavirus,bakabakiza bose,bagataha.Nibuze bakize umwe gusa.That is simple.Nibareke kuvuga gusa ngo bakiza indwara.Urugero,igihe FILIPO yumvaga ko mu mujyi wa Samariya hari abantu benshi baremaye,yagiyeyo bose arabakiza,umujyi wose urishima.Rwose tuvugishe ukuri:Ni nde muntu numwe uzwi muli Kigali,wamugaye,Pastors cyangwa wa Mupadiri basengeye agakira??? Habure numwe koko???This is Hypocrisy.Imana idusaba guhunga bene aba babeshya.Bible ibita “Abakozi b’inda zabo” (Abaroma 16:18),nubwo biyita abakozi b’Imana.

1 Abakorinto 1:18
Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana.
Arasaba Leta guta muri yombi abavugabutumwa bakora ibitangaza nyuma ya Covid19
1 Abakorinto 1:18
Ijambo ry’umusaraba ku barimbuka ni ubupfu, ariko kuri twebwe abakizwa ni imbaraga z’Imana.