Ni kenshi usanga abantu benshi batamenya uburyo bakwirinda ibyago byo kurwara diabetes nyamara biroroshye kd birahendutse mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Uburyo ibibabi by’imyembe bifasha abantu barwaye diyabete, cyane cyane ibigize amababi y’imyembe, kuko byakoreshejwe kenshi n’Abashinwa bo hambere, mu kuvura asima na diyabete.
Ibi bibabi ni ingirakamaro mu guhashya diyabete, mu biri mu bibabi by’imyembe harimo: aside caffeic, mangaferin, flavonoids, aside gallic. Biriya byagaragajwe haruguru akaba aribyo biha ubushobozi ibibabi by’imyembe mu guhashya diyabete.
Uretse nibyo, ibibabi by’imyembe bifasha mu kuvana imyanda mu mubiri (antioxidant), kandi bikanafasha mu kurinda alerije.
Akamaro k’ibibabi by’imyembe ku barwayi ba diyabete harimo, gutuma isukari yo mu maraso itazamuka, icyindi kandi, bituma umubiri ushobora kuvubura umusemburo wa insulin, no gukwirakwiza isukari mu mubiri, bityo bikanagabanya ingano y’isukari.
Kugabanya kolesiterole mu mubiri, kuko inyinshi mu mubiri yangiza umutima, kandi ibi bishobora guteza ibibazo by’ingutu ku murwayi wa diyabete. Kubera ko ibibabi by’imyembe bikungahaye ku cyitwa pectin, vitamin c, na fiber, uru ruvangitirane tumaze kugaragaza rutuma ingano ya kolesiterole igabanuka mu mubiri.
Kwirinda ubuhumyi buterwa n’indwara ya diyabete, ibi bibabi bifite nanone vitamin A, kandi ikaba igira uruhare runini mu kurinda amaso, ikindi nuko ibibabi by’imyembe bigabanya ibimenyetso by’indwara ya diyabete.
Urugero nko kunyara cyane inkari nyinshi kandi buri kanya, kunanuka bikabije no kureba ibicyezicyezi, bityo bigatuma n’ubuzima bw’umuurwayi wa diyabete budakomeza kumugora cyane.“


