Rwamagana: Abiga muri Kaminuza bahawe mudasobwa bibukijwe inshingano bahabwa n’amasezerano basinye

Nyuma y’amezi 8 Abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rwamagana bategereje guhabwa mudasobwa mudasobwa zo kwifashisha mu masomo yabo bazihawe basabwa kuzifata neza. Iki gikorwa cyo guhabwa izo mudasobwa zo mu bwoko bwa Lenovo i3 cyabaye ku wa 09 Gashyantare 2024, aho cyabanjirijwe n’ibiganiro byerekeranye n’imikoreshereze ndetse n’imicungire inoze yazo. abayobozi babanje gusobanurira […]

Kirehe: Abiyita abanyonzi bahindutse ibisambo bahawe isomo

Uwiyitiriye akazi ko gutwara abantu yifashishije igare, yaje kuba ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha ‘RIB’ kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu taliki ya 07 Gashyantare 2024, aho aregwa uburiganya bw’amafaranga y’amanyarwanda abarirwa mu bihumbi, akaba yarayambuye uwo yari atwaye. Yahakanye ibyo ashinjwa, aza kubyemera abonye ipingu rije. Kuri sitasiyo ya RIB y’akarere ka Kirehe, ubwo twahageraga twasanze […]

Ngoma: Abana bane banyoye umuti w’inka basinzirira icyarimwe kugeza bwije

Inkuru y’abana bane banyoye umuti w’inka bagahita bose basinzirira rimwe yakomeje gucanga benshi harimo n’ababyeyi babo. Aba bana bane bari mu kigero cy’imyaka hagati y’itatu n’irindwi. Ahagana i saa tatu za mu gitondo nibwo abana bose basanzwe basinziriye, ababyeyi babo bemeza ko bari bamaze kunywa umuti w’inka wica n’amasazi ubwo bakiniraga hanze bonyine. Ababyeyi babiri […]

Kirehe: Impanuka ya Gaz mu mpunzi z’Abarundi yahitanye umwana umwe

Ahagana i saa moya z’ijoro ku munsi wo ku cyumweru taliki ya 04 Gashyantare 2024, nibwo abantu batatu batwitswe ku buryo bukomeye na Gaz ubwo bari batetse, umwana umwe ufite amezi abiri yahise ahasiga ubuzima, mama we na mukuru we w’imyaka ine bo bararembye cyane. Byabereye mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Mahama mu […]

Kirehe: Urujijo ku nzu bivugwa ko yubatswe n’abazimu mu gicuku

Mu karere ka Kirehe, Akagali ka Nyabikokora, umudugudu wa Rutonde hashize igihe kinini havugwa inkuru y’uko hari inzu yubatswe mu ijoro ikubakwa n’abantu batazwi, aho abahageraga bahasangaga abazimu b’abantu bitabye Imana ari bo barimo kuyubaka bashishikaye. Abaturage bo muri uyu mudugudu wa Rutonde bavuga ko babyukaga rimwe gusa bagasanga inzu iri hafi kurangira, nyamara nta […]

Ibintu 7 bizakugaragaza nk’umuntu w’agaciro mu bandi

Buri muntu agira uburyo yitwaramo ku buryo bimugira udasanzwe kandi kenshi imico n’indangagaciro byacu nibyo biduhindura abo turibo, ni muri urwo rwego muri iyi nkuru turagaruka kuri imwe mu myitwarire, cyangwa se ibimenyetso by’umwihariko byagaragajwe n’abahanga mu by’imyitwarire ya muntu bo ku rubuga rwa betterlife.quora bishobora kukwereka ko uri umuntu ufite agaciro cyane. 1. Umuntu […]

Ubushakashatsi bwerekanye ko kurota wapfuye biba ari ukuri

Nubwo kurota urimo gupfa cyangwa se undi muntu ukunda apfa bigora benshi, ndetse bikanabahangayikisha cyane, ariko biba bifite igisobanuro kinini ku buzima umuntu aba abayemo. Muri iyi nkuru turagaruka ku mpamvu bavuga ko iyo umuntu agize inzozi zizamo urupfu akenshi biba ari impamo. Ese byakubayeho ko urota inzozi ziteye ubwoba? Niba byarakubayeho ushobora kuba waranarose […]

Ibimenyetso 10 byakwereka ko urwaye kanseri hakiri kare

Kanseri ni uburwayi burangwa n’imikurire idasanzwe y’uturemangingo tw’umubiri (cells). Hariho ubwoko bwinshi bwa kanseri zibasira ibice bitandukanye by’umubiri w’umuntu. Impamvu zishobora gutera kanseri ntizibarika kuko zimwe usanga ari amayobera. Umuntu umwe mu bantu batatu aba afite ibyago byinshi byo kurwara kanseri. Ubushakashatsi bwa kaminuza yo muri Texas bwerekanye kandi ko abasaga ibihumbi 600,000 bicwa na […]

Abiga muri Kaminuza y’u Rwanda babona hari byinshi bigomba guhindurwa

Muri iyi nkuru ya BWIZA turagaruka ku bitekerezo bya bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, aho babona ko hakenewe impinduka zidasanzwe mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abayigamo, ndetse n’ireme ry’uburezi buhatangirwa. Kaminuza y’u Rwanda ni imwe mu bigo by’uburezi bikomeye mu Rwanda. Ibi abize kera barabizi neza! Nyuma y’igihe kirekire iyi kaminuza […]

Tokophobia: Ubwoba bukabije bwo gutwita no kubyara, ese buterwa n’iki?

‘Tokophobia’ ni indwara yo gutinya gutwita ndetse no kwibaruka. Benshi mu bagore bafite iyi ndwara barangwa no kugira ubwoba bukabije iyo batekereje ku ngingo yo gutwita cyangwa se kubyara. Umugore urwaye iyi ndwara yirinda cyane kuba yatwita cyangwa ngo abyare, n’iyo bimugwiririye ariheba ku buryo budasanzwe. Hariho n’abagabo bagira ubu bwoba bwo gutwita no kubyara […]

Abaforomo n’ababyaza ntibishimiye umushahara muto bahabwa kandi bavunika cyane

Mu Rwanda hagiye humvikana inkuru za bamwe mu bakora umwuga w’ubuforomo n’ububyaza mu mavuriro atandukanye, aho bibaza igituma bahabwa amafaranga adahwanye n’urwego bariho. Aba bakozi bavuga ko byaba byiza bahembwe mu by’iciro bitandukanye kuko bigaragara ko urwego rwabo ntacyo rurabikoraho kugeza ubu. Umubare w’aba bakozi mu nzego z’ubuzima mu Rwanda wariyongereye ku buryo bugaragarira buri […]

Bimwe mudasobwa kuko bari mu myaka ya nyuma, ingingo nshya mu masezerano

Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa nyuma batangaje ko batanyuzwe n’icyemezo cyo kutabaha mudasobwa, ibi bije mu gihe gutanga mudasobwa byari bisubukuwe kuya 11 Mutarama 2024. Aba banyeshuri bavuga ko mu myaka bagezemo ari nabwo zikenerwa [mudasobwa] cyane, ariko batungurwa no kuba bazimwe. Ibi kuri bo babifashe nko kwirengagizwa kandi […]

Abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ntibumva neza uburyo baruhuka amezi arindwi yose

Kaminuza y’u Rwanda iherutse gushyira hanze itangazo rimenyesha abayigamo igihe amasomo y’umwaka utaha w’amashuri azatangirira. Gusa ariko bamwe mu banyeshuri bagaragaza ko ikiruhuko cy’amezi asaga arindwi ari kirekire ugereranyije n’umwaka basanzwe biga mu gihe cy’amezi icumi. Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza taliki ya 07 Mutarama 2024, rigaragaza ko abanyeshuri biga mu mashami yose ya kaminuza […]

Ibyo wamenya ku ndwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B, mu bantu batatu umwe ari mu kaga

Ubusanzwe indwara z’umwijima ziterwa n’udukoko turimo amoko atanu ari yo A,B,C,D na E. Ni indwara zituma inyama y’umwijima ubyimba ahanini ibyo bikaba biterwa no kwinjirwa na kamwe muri turiya dukoko. By’umwihariko muri iyi nkuru turibanda ku ndwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B nk’ikomeje kwibasira abatari bake. Niyo iza imbere mu ndwara zibasira umwijima aho […]

Dore ibintu 6 bizatuma utera imbere kandi ukagera ku nzozi zawe vuba

Buri muntu wese ufite imitekerereze mizima, abaho afite intego, inzozi cyangwa se ibyifuzo by’ibyo aba yumva yageraho bikamunyura. Buri gihe tubaho duhangayikishijwe n’uburyo twakoresha tukabasha kugera kuri rya terambere rirambye. Gusa ariko ngo inzira ntiburira umugenzi. Inzobere z’urubuga rwa Human Mind Readers zashyize ahabona amwe mu mahane ngendendwaho yatuma ugera ku nzozi zawe. 1. Rekeraho […]

‘Thanatophobia’ Indwara yo gutinya gupfa n’uburyo twayirinda

Thanatophobia ni indwara umuntu ashobora kugira aho atinya cyane gupfa, cyangwa se agahangayikishwa cyane no kumva ko azapfa igihe runaka. Akenshi umuntu aba atewe ubwoba n’urupfu rwe, gusa bishobora no kugera ku guterwa ubwoba no kuba wabura undi muntu ukunda cyane. Impuguke mu bijyanye n’imikorere y’ubwonko zishobora gufasha umuntu ufite ubu burwayi. Iyi ndwara ya […]

Ibintu 6 ugomba kuba wujuje kugira ngo ugere ku nsinzi

Intsinzi ni ikintu buri muntu wese aba yifuza kugeraho, gutsinda bigaragaza imbaraga nyinshi n’umuhate umuntu aba yashyize mu bintu akora bigatuma aba indashyikirwa. Twifashishije urubuga rwa ‘Human mind readers’ hari ibintu 6 by’ingenzi abahanga bahurijeho nk’ibikenewe kugira ngo buri wese abe yabona intsinzi. 1. Inzozi ntizigerwaho keretse ushyize mu ngiro Mu buzima tubayemo inzozi ntizikora […]

Ibyo twamenya ku ndwara z’umutima zihitana benshi n’uburyo bwo kuzirwanya

Indwara zifata umutima ziza ku isonga mu guhitana abantu benshi ku isi, zihitana abagera kuri miliyoni 17.9 buri mwaka, nkuko bitangazwa n’ikigo cy’umuryango w’Abibumbye cyita ku buzima (WHO). Ni ikibazo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko giteye inkeke, kuko 15% by’Abanyarwanda bafite ibibazo by’umuvuduko w’amaraso, by’umwihariko iyi Minisiteri ikaba yaratangaje ko indwara zitandura harimo iz’umutima […]

Ubuhamya: Uko Maniraguha yahindutse indyarya ruharwa kubera ‘betting’

Abantu benshi bakunze kwisanga barabaye imbata z’imikino y’amahirwe, ku buryo badashobora kubaho batagerageje gushaka ibibatunga muri iyi mikino. Kuri benshi babatwa n’iyi mikino bahuriza ku kuba ibasega iheruheru, ibirangira bisanze baraguye mu nyenga y’ubukene, amadeni y’urudaca atanasigana n’uburyarya. Ibi biterwa n’uko amenshi mu ashyirwa muri iyi mikino yigira mu mifuka y’abashinze Company zayo, gusa kuba […]

Amasomo 8 akomeye buri wese agomba kwiga mu buzima bwe

Hari ibintu byinshi bidufasha mu buzima bigatuma twumva tuguwe neza n’icyanga cyabwo. Muri iyi nkuru turagaruka ku masomo umunani (8) buri muntu wese yakwifashisha igihe cyose, izi nama zashyizwe ahabona n’abahanga mu by’imibereho y’abantu n’iterambere. 1. Nta muntu ushobora kuramba igihe kirekire nk’uko yabyifuza Akenshi tuba twumva tuzabaho igihe runaka, nyamara ntitumenya uko bizaba bimeze […]