Umupolisi yatawe muri yombi ashinjwa gufata ku ngufu umwana
Polisi yo mu gihugu cya Nigeria mu mujyi wa Lagos yatangaje ko hari umupolisi watawe muri yombi nyuma yo gushinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 17 ukomoka mu gace ka Ogudu. Umuvugizi w’urwego rushinzwe umutekano, SP Benjamin Hundeyin ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku wa gatandatu ushize, yahakanye ibyo abantu bavugaga ko polisi yaba […]
Umujura yasanzwe mu mwobo w’amazi yapfuye nyuma yo kwiba muri kaminuza
Abajura bitwaje intwaro bagiye kwiba ibikoresho by’abanyeshuri bo muri kaminuza biza kurangira umwe muri bo aguye mu mwobo muremure bavomamo amazi bamusangamo yapfuye. Mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 12 Nyakanga 2024 nibwo abajura bagabye igitero ku macumbi y’abanyeshuri ba kaminuza ya Cross River State ahitwa Okuku muri Nigeria. Biravugwa ko aba bajura baje […]
Kenya: Umwana w’imyaka itatu yariye inzoka ahita apfa
Umwana muto w’umukobwa wo mu gihugu cya Kenya ufite imyaka itatu y’amavuko, bitunguranye yariye inyama y’inzoka ayisanze mu mbuga y’iwabo bimuviramo urupfu. Ku wa gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 nibwo ibi byabereye mu gace ka Mwingi muri Kitui. Raporo y’iperereza igaragaza ko ubwo umwana yatemberaga ku irembo yabonye inzoka batwitse maze yibeshya ko ari inyama […]
Umugabo n’umugore bafashwe bagurisha uruhinja rwabo batabwa muri yombi
Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umugabo washutse umugore we ngo bagurishe umwana wabo babyaye, kugira ngo babone amafaranga atuma umugabo ajya mu mahanga nyuma yo kuzahazwa n’ubukene, ariko ntibyabahiriye kuko bahise batabwa muri yombi. Kuri uyu wa kane tariki 11 Nyakanga 2024 nibwo umugabo yahishuye uburyo ari we wazanye igitekerezo cyo kugurisha umwana wabo […]
Nigeria: Abantu 4 bagwiriwe n’ibiti byo mu isoko bahita bapfa
Mu gitondo cy’umunsi wa mbere w’iki cyumweru tariki 08 Nyakanga 2024, nibwo humvikanye inkuru y’urupfu rw’abantu bagera kuri bane aho bivugwa ko bagwiriwe n’ibiti byo mu isoko bari bugamyemo. Iyi mpanuka yabereye mu mujyi uzwi nka Benin ku isoko rizwi cyane muri Jattu riherereye mu gace ka Etsako ho muri leta ya Edo mu gihugu […]
Ibihumbi by’abanyeshuri biteguye gukora ibizamini bisoza amashuri abanza 2023/2024
Kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2024 hateganyijwe gukorwa ibizamini bya leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza mu mwaka w’amashuri 2023/2024. Abanyeshuri barenga ibihumbi 200 nibo biteguye gukora ibi bizamini ku ma site arenga 1000. Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi ku munsi w’ejo hashize ibinyujije mu kigo gishinzwe kugenzura ikorwa ry’ibizamini bya leta, ndetse n’amashuri […]
Rwamagana: Ababyeyi barasabwa gukumira ubuzererezi mu bana

Mu Karere ka Rwamagana gaherereye mu Ntara y’Uburasirazuba ni hamwe mu hantu hakigaragara abana bo ku muhanda benshi, ahanini ugasanga baranataye amashuri ku buryo hari abibaza niba baba bafite ababyeyi cyangwa se imiryango baturukamo. Abenshi muri aba bana ubarebye usanga bari mu kigero cy’imyaka 6 na 15. By’umwihariko mu murenge wa Kigabiro wo mu mujyi […]
Zimbabwe: Habonetse umurambo w’umuntu udafite isura n’imyanya y’ibanga yaciwe
Mu ntangiriro z’icyumweru ku wa mbere, nibwo mu gihugu cya Zimbabwe hagaragaye umurambo w’umugabo bikekwa ko yishwe n’abantu batazwi bakamubaga isura, ndetse n’imyanya y’ibanga ye bakayikata bakayijyana. Polisi yo muri iki gihugu ikaba yemeje iby’uru rupfu rw’umugabo wishwe urwagashinyaguro akaswe imyanya y’ibanga, byongeyeho amazina ye akaba ataramenyekana bitewe n’uburyo bamwangije mu isura. Biravugwa ko umubiri […]
Abagabo basoma kenshi abagore babo bituma badapfa vuba – Ubushakashatsi
Gusomana ni kimwe mu bikorwa bikomeye bigaragaza urukundo hagati y’ababikoze, ariko hari bamwe mu bagabo babifata nk’ibikabyo, cyangwa se bakabihungira kure uramutse ubabwiye ko gusomana n’abo bashakanye bishobora kurokora ubuzima bwabo. Nkuko byemejwe n’ubushakashatsi, muri iyi nkuru ya BWIZA tugiye kugaruka ku bituma abagabo basomana n’abagore babo inshuro nyinshi babaho imyaka myinshi, ndetse bagahinduka abaherwe […]
Uganda: Abarimu bazindukiye mu myigaragambyo basaba guhembwa
Mu gihugu cya Uganda hari bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza aherereye mu karere ka Soroti, mu ntangiriro z’icyumweru bazindukiye ku biro by’akarere barigaragambya basaba ko bishyurwa imishahara yabo, cyangwa se ubuyobozi bugafunga ibiro. Aba barimu bavugaga ko bitumvikana uburyo bakora amezi menshi badahembwa, bityo bagasaba guhabwa igisubizo cya vuba kuko bitabaye ibyo badashobora […]
Kenya: Imodoka yaturitse ipine ihitana abantu 10
Impanuka idasanzwe y’imodoka itwara abagenzi mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya yahitanye abantu 10, ubwo yaturikaga ipine umushoferi akananirwa kuyigarura mu muhanda. Kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Kamena 2024 nibwo imodoka yo mu bwoko bwa minibus yapfumutse ipine ryayo mu gihe yerekezaga Bomet iturutse ahitwa Narok mu gace kazwi nka Ratili. Amakuru avuga ko yaje […]
Bitunguranye umukinnyi yituye hasi mu kibuga ahita apfa
Umukinnyi witwa ‘Oyekunle Baaki’ ukomoka mu gihugu cya Nigeria yapfiriye mu kibuga kuwa gatatu ubwo yituraga hasi. Urupfu rw’uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 27 rwababaje benshi bitewe n’ukuntu yari afite impano idasanzwe yo gukina umupira w’amaguru . Amakuru dukesha itangazamakuru ryo muri Nigeria avuga ko urupfu rwe rwatunguranye cyane. Biravugwa ko byabaye ku mugoroba […]
Nigeria: Hadutse Icyorezo cya Cholera gikomeje kwica benshi
Mu gihugu cya Nigeria hakomeje kugaragara umubare munini w’abicwa n’indwara ya Cholera, kuva mu byumweru bibiri bishize habarurwa abanduye basaga 579 mu gihe 29 bamaze gupfa bishwe n’iki cyorezo. Kuri uyu wa mbere tariki 24 Kamena 2024, nibwo komiseri ushinzwe ubuzima mu mujyi wa Lagos, Prof. Akin Abayomi yabwiye itangazamakuru ko hari abantu benshi bishwe […]
Kenya: Impanuka y’imodoka itwara amatafari yahitanye abantu 7 abandi barakomereka
Urwego rushinzwe umutekano mu gihugu cya Kenya rwatangaje ko habaye impanuka y’ikamyo yaguyemo abantu 7 abandi benshi bagakomereka, ndetse bakaba barembeye mu bitaro . Amakuru avuga ko ikamyo yari itwaye amatafari yo kubakisha, yaje guta icyerekezo hanyuma ikagonga moto ndetse n’abanyamaguru benshi. Abagera kuri barindwi bahise bapfa ako kanya, gusa ntiharatangazwa umubare nyawo w’abakomeretse bose. […]
Gasabo: Umuturage wasenyewe inzu akanakubitwa n’ubuyobozi bw’umudugudu aratabaza

Umuturage witwa Niyonsaba Providence wo mu karere ka Gasabo umurenge wa Ndera akagari ka Masoro umudugudu wa Mubuga avuga ko yakubiswe n’ubuyobozi bw’umudugudu atuyemo nyuma y’uko bwari bumaze kumusenyeraho inzu yubatse. Uyu muturage yatangaje ko yatswe telefone ye n’umuyobozi w’umudugudu wa Mubuga ari we Hategekimana Vedaste, hanyuma ubwo yayimusabaga agatangira kumukubita, nawe akamubaza icyo ari […]
AMATORA: Hatangajwe amabwiriza mashya agenga kwiyamamariza mu mujyi wa Kigali

Umujyi wa Kigali wasohoye itangazo rikubiyemo amabwiriza agenga abikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024, bimwe mu byagarutsweho harimo no kuba abakandida batemerewe kurenza amapoto yo ku muhanda ijana mu gihe bari kumanika ibirango bibamamaza . Iri tangazo ryagiye ahabona ku mugoroba wa tariki 21 Kamena 2024, rivuga ko hashingiwe […]
Uganda: Umugabo yaciye ikiganza umugore we amushinja kumuca inyuma
Ubushinjacyaha bwo mu gihugu cya Uganda bwasabiye igifungo cy’imyaka 12 umugabo wahamijwe icyaha cyo kugerageza kwica umugore we amuziza ko amuca inyuma, ariko bikarangira amukase ikiganza. Ngobi Fred ukomoka mu gace ka Bbaale gaherereye mu karere ka Kayunga, ku wa kabiri tariki 18 Kamena 2024 yakatiwe gufungwa imyaka 12 n’umucamanza Joy Namboozo, ni nyuma yo […]
Uganda: Umugore n’abana be bishe se, baramutwika hanyuma banamuta mu bwiherero
Urwego rushinzwe umutekano muri Uganda rwatangaje ko rwataye muri yombi umugore n’abana be babiri bakurikiranweho kwica umugabo we akaba na se w’abana. Ni nyuma y’uko hari haciyeho iminsi umugabo yarabirukanye mu rugo rwabo. Polisi yavuze ko umugabo wishwe azwi nka Byamukama Vincent, akaba ari mu kigero cy’imyaka 53. Hamwe n’umuryango we bikekwa ko wamwishe bakaba […]
Umunyeshuri wa kaminuza yatawe muri yombi ashinjwa kwiba inkende 31
Umunyeshuri wiga muri Kaminuza ya Makerere yo mu gihugu cya Uganda yatawe muri yombi na polisi kubera ibyaha ashinjwa byo gushimuta inkende 31, ndetse n’inzoka z’ubumara 7, akaba yarafashwe ubwo yari agiye kubigurisha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo . Polisi ya Uganda yatangaje ko uyu munyeshuri ufunzwe yitwa Lubega Frederick w’imyaka 24, amakuru ahari […]
Pasiteri afunzwe azira gusoma ibitsina by’abagabo 12
Umuvugabutumwa wo mu gihugu cya Zimbabwe yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ashinjwa gusoma imyanya y’ibanga y’abagabo 12 yashakaga kwirukanamo amadayimoni. Uyu mupasiteri akomoka mu gace kazwi nka Mt Darwin, mu ntara ya Mashonaland muri Zimbabwe. Biravugwa ko amazina ye ari umuvugabutumwa ‘Maribha’. Yaje kuba agezwa imbere y’urukiko rwa Bindura ku wa gatatu tariki 12 Kamena […]
Kenya: Umugabo yapfiriye mu rukiko arimo gutanga ubuhamya
Umugabo ukomoka mu gihugu cya Kenya yituye hasi ahita apfa mu gihe yari arimo gutanga ubuhamya n’ibimenyetso byerekeranye no kuzungura ubutaka. Polisi yo kuri sitasiyo ya Bondo yatangaje ko nyakwigendera yapfuye mu buryo butunguranye, ni nyuma yo kwitura hasi ari kuburana mu nzu y’urukiko. Ku wa kane tariki 13 Kamena 2024 nibwo ibi byabereye mu […]
Kenya: Umupolisi yarasiye umucamanza mu rukiko nawe baramurasa ahita apfa
Mu gihugu cya Kenya hari kuvugwa inkuru y’umupolisi warashe umucamanza bari mu rukiko, nawe bagahita batanga itegeko ryo kumurasa agahita apfa. Ni inkuru yatangajwe kuri uyu wa kane tariki 13 Kamena 2024, ku rubuga rwa X rwa ‘Nairobi Law Monthly Magazine’. Umucamanza warashwe azwi ku mazina ya Kivuti Monica akaba asanzwe akorera mu rukiko rw’i […]
Zambia: Umugabo yicishije ishoka umugore we bapfa gusenga
Umugore w’imyaka 22 yishwe akubiswe ishoka n’umugabo we bapfa ko yamusabaga ngo bajyane kureba umunyamasengesho. Ni nyuma y’uko bari bamaze kubyemeranya umugabo akaza kubyanga umugore akamuhatiriza. Ibi byabereye mu karere ka Mwinilunga aho umuryango wabo wari utuye mu mudugudu wa Nyaluhana. Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Zambia, biravugwa ko ku cyumweru tariki 9 Kamena 2024 […]
Yafunzwe imyaka 3 azira kwiba ikariso ya nyina
Umusore w’imyaka 19 ukomoka mu gihugu cya Zambia yahanishijwe igifungo cy’imyaka itatu n’urukiko rwa Nchelenge kubera kwiba ikariso ya nyina umubyara. Bivugwa ko iyo kariso yibye mama we witwa ‘Florence Bwalya’ yari ifite agaciro k’amafaranga 20 akoreshwa muri iki gihugu cyo muri Afurika. Amakuru dukesha Lusaka Times avuga ko uyu musore ubwo yafatwaga hari muri […]
Umunyeshuri arashinjwa kuroga bagenzi be
Abanyeshuri 8 biga mu ishuri ribanza rya Matoranhembe muri Zimbabwe barwariye mu bitaro, nyuma yo gushinja mugenzi wabo kubarogesha umuceri, n’isosi yari yakuye iwabo mu rugo. Aba banyeshuri bo mu gace ka Mashonaland barembejwe no kuruka cyane, aho bavuga ko byaje nyuma yo kurya ibiryo bikekwa ko byari byahumanyijwe n’uwo bitaga inshuti yabo magara. Inkuru […]
Dj Brianne yabatijwe
Byukusenge Esther uzwi cyane nka Dj Brianne mu ruhando rw’imyidagaduro, yabatijwe mu mazi magari ahitamo kwakira Yesu. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Kamena 2024 nibwo uyu muhanga mu kuvanga imiziki akabifatanya n’itangazamakuru yaje kuba abatizwa mu mazi menshi maze yiyemeza kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza we. Nk’uko tubikesha ikinyamakuru ISIMBI TV cyaganiriye nawe amaze […]
Umubazi yateye icyuma umumotari amuziza gukunda umugore we
Umugabo w’imyaka 46 usanzwe abaga amatungo mu gihugu cya Nigeria, yashyikirijwe ubutabera nyuma yo gutera icyuma umumotari yashinjaga kujya mu rukundo n’umugore we . Ibrahim Ogunrinde ukora akazi ko kubaga abifatanya n’ubuhinzi, yateguye umugambi wo gutera icyuma uwitwa Daniel Kosu yashinjaga ko yigaruriye umugore we. Amakuru yatangajwe avuga ko yahise atabwa muri yombi akimara gufatirwa […]
Uganda: Imibare y’abandura virusi itera SIDA ikomeje gutumbagira
Mu gihe cy’amezi atandatu ashije habaruwe ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa virusi itera SIDA ‘HIV’ mu mujyi wa Mbarara wo mu gihugu cya Uganda. Abaturage bo bakomeje kugaragaza ko batewe impungenge n’ubu bwandu bukomeje guhitana benshi . Umuyobozi mu kigo gishinzwe gukumira virusi itera SIDA mu mujyi, Dorcus Twinabeitu, yatangaje ko guhera mu Ukuboza 2023 kugeza […]
Umuforomo yiyahuje ikinya ahita apfa
Umuforomo wakoraga mu bitaro by’akarere ka Kaoma muri Zambia, yatangajwe ko yapfuye yiyahuye nyuma yo kwitera ikinya cyari aho yakoreraga mu nzu izwi nk’iseta . Umuyobozi wa polisi mu ntara y’iburengerazuba bwa Zambia, Mukuka Chileshe, yemeje iby’urupfu rw’uyu muforomo wari uzwi ku mazina ya Naphy Banda, akaba yari umuturage wo mu gace ka Mulamba mu […]
Kenya: Impanuka idasanzwe y’imodoka yahitanye abantu 9
Ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 8 Kamena 2024 nibwo humvikanye inkuru y’impanuka yahitanye abantu icyenda, abandi benshi barakomereka ubwo baturukaga mu murwa mukuru Nairobi mu gihugu cya Kenya. Amakuru dukesha itangazamakuru ryo muri Kenya aravuga ko impanuka yabaye ubwo bari bageze ahitwa Maai Mahiu, muri Naivasha. Mu nzira bava i Nairobi nibwo indi […]
Nigeria: Abantu 30 bishwe abandi barakomereka mu gitero cy’amabandi
Mu bitero by’amabandi yitwaje intwaro byibasiye ibyaro bya Dutsinma na Safana muri leta ya Katsina mu gihugu cya Nigeria, abaturage 30 bahasize ubuzima mu gihe abandi benshi babikomerekeyemo. Utu duce twa Dutsinma na Safana ni tumwe mu dukunze kumvikanamo ibikorwa by’amabandi, nubwo usanga ari hamwe mu hantu hari inzego nyinshi z’umutekano. Itangazamakuru ryo muri Nigeria […]
Birinda kugona! Ibyo wamenya ku byiza byo kuryamira ibumoso
Hari ibyiza byinshi bitangaje iyo umuntu aryamira uruhande rw’ibumoso. Ni mu gihe abantu benshi bibaza uburyo bwiza umuntu akwiye kuryamamo bikamufasha gusinzira neza, kandi akagira ubuzima butarimo ibizazane. Ubushakashatsi bwerekanye ko hari ingaruka nziza bigira ku mikorere y’igifu iyo umuntu aryamiye uruhande rw’ibumoso, nubwo bimeze gutya ariko ku muntu ufite ibibazo by’umutima agirwa inama yo […]
Zimbabwe: Bakatiwe imyaka 40 bashinjwa gufata ku ngufu umukecuru basanze asinziriye
Mu gihugu cya Zimbabwe hari kuvugwa inkuru y’abasore babiri bari mu kigero cy’imyaka 23 na 21, aho urukiko rwabahamije icyaha cyo gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 76 ubwo bamusangaga iwe asinziriye. Urukiko rw’i Harare rwatangaje ko abasore babiri bahamijwe icyaha nyuma y’uko muri Gicurasi tariki 28 2024 ari bwo binjiraga mu rugo rw’umukecuru bwije bakabanza […]
Itabi ryahawe ubuziranenge na ‘OMS’ gute?
Abantu miliyari 1 n’ibihumbi 300 ku isi banywa itabi. Ni kenshi abantu bibaza ku ngaruka itabi rigira, by’umwihariko ku buzima bw’ababaswe naryo, utanaretse abo babana cyangwa se bakorana. Ese ubundi byagenze gute ngo itabi ‘isegereti’ rihabwe intebe yaba hano mu Rwanda n’ahandi? Muri iyi nkuru ya BWIZA, turagaruka ku mpamvu zituma itabi ryemerwa nyamara bizwi […]
Uganda: Umugabo yishe umugore we bapfa ibiryo
Mu mpera z’icyumweru gishize hakwirakwiye amakuru avuga ko hari umugabo wo mu gihugu cya Uganda wakubise umugore we kugeza amumazemo umwuka, biravugwa ko yamuzizaga kuba atarahisha ibyo kurya. Uyu mugabo uzwi nka ‘Kurong Moses’, ari mu kigero cy’imyaka 45 yaje kuba yatabwa muri yombi na polisi yo mu karere ka Kween, mu burasirazuba bwa Uganda. […]
Irinde ibi binyobwa bitatu niba udashaka gusaza imburagihe
Duhora dushaka ikintu twakora kugira ngo tugire ubuzima bwiza, kandi tunarambe. Muri ubwo buryi hari ibinyobwa bitatu abahanga bagaragaje ko bibangamira uruhu rw’umuntu, bigatuma asaza vuba ndetse n’icyizere cyo kubaho kikagenda nka nyomberi. Muri iyi nkuru ya BWIZA, tukaba turagaruka ku binyobwa ukwiye kwirinda, twayanditse twifashishije ubushakashatsi n’inyandiko yo ku rubuga rwa New York Times […]
Umugabo yakaswe ubugabo n’umugore kubera amadeni
Hari umugabo kuri ubu urembeye mu bitaro nyuma yo gucibwa ubugabo bwe n’abantu yari abereyemo ideni ry’amashilingi asaga 1800 mu gace ka Kisii ho muri Kenya. Arembejwe no kuba ku wa 17 Mata 2024 abo yari afitiye ririya deni baraje bakamukata igitsina. Ni umugabo w’imyaka 42, amazina ye yagizwe ibanga nk’uko Nairobi News yabitangaje. Polisi […]
Umugore yataye uruhinja mu bwiherero ashaka umugabo
Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru y’umugore w’imyaka 19 washatse kwihekura uruhinja rwe akarujugunya mu bwiherero (WC), kugira ngo adatakaza umukunzi we mushya utaramuteye iyo nda yabyaye kuko yari yaramuhishe ko atwite, kugeza inda ibaye imvutsi atari yarabukwa. Tariki 18 Mata 2024, nibwo abaturanyi be bari bamuteye ngo nawe bamwice nyuma yo kumenya ko yagerageje […]
Yimanitse mu mugozi arapfa nyuma yo kwiba ihene agafatwa
Umusore uri mu kigero cy’imyaka 24 yasanzwe ari mu mugozi yapfuye, nyuma yo gushinjwa kwiba ihene y’umuturanyi we agafatwa yayiteye umushyo. Uyu mugabo wari uzwi ku mazina ya Aaron Opio, yaje gutoroka aho bari bamufungiye mu ijoro ryo ku wa gatatu. Biravugwa ko umugozi bari bamuzirikishije ari wo yimanitsemo hanyuma bagasanga atagihumeka muri icyo gicuku. […]
Equity Bank yibwe miliyari na miliyoni zirenga 700 mu cyumweru
Itsinda ry’amabandi akoresha ikoranabuhanga ryibye amafaranga abarirwa muri miliyoni z’Amashilingi 179 (ni Miliyari na miliyoni zirenga 768,272,910 uyashyize mu manyarwanda ) muri Equity Bank yo mu gihugu cya Kenya, aya mafaranga yibwe kuri konti 155 mu gihe cy’iminsi 7 gusa. Nairobi News dukesha iyi nkuru, yatangaje ko yabonye ibaruwa yaturutse mu gashami gashinzwe gukumira no […]
Kenya: Abaganga bariye karungu bakomeza kwigaragambya
Abaganga bo mu bitaro bya leta ya Kenya bamaze iminsi myinshi batagera mu kazi kubera imyigaragambyo bamazemo igihe kinini mu mihanda. Aba baganga bari gushyira igitutu kuri leta ngo izane impinduka bifuza harimo kubongerera imishahara, ndetse no kongera umubare w’abakozi. Ugeze mu bitaro bitandukanye byo mu nkengero z’umujyi wa Nairobi, hari aho usanga ibitanda byibereyeho […]
Biravugwa ko Davido yaba ari guca inyuma umugore we
Davido uzwi cyane nk’icyamamare mu muziki mu njyana ya Afrobeats, biravugwa ko yaba ari mu munyenga w’urukundo hamwe n’umunyamideli wibera muri Amerika. Uyu muhanzi Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria, ni umwe mu bahanzi nyafurika bafite ibikorwa bikomeye by’umwihariko mu muziki, aho afatwa nk’umwe mu batunze agatubutse ku mugabane wa Afurika, ari no mubavuga rikijyana. […]
Kuki abagabo akenshi bapfa mbere y’abagore babo? – Ubushakashatsi
Bikunze kwibazwaho na benshi impamvu ituma abagabo baza imbere cyane mu kuba bapfa hakiri kare, ugereranyije n’abagore baba barashakanye nabo. Muri iyi nkuru turagaruka kuri zimwe mu mpamvu udashobora kwirengagiza mu zituma abagabo ari bo bapfa cyane mbere y’abagore babo. Birasa nk’ibitagoye cyane kubona ko abagabo bakuze ari bamwe mu bantu batitabira gahunda z’ubuvuzi, muri […]
Umuturage yarwanye n’amabandi yashakaga kumwaka moto ye hifashishijwe imihoro
Mu gace kitwa Nakuwade ho mu karere ka Wakiso gaherereye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, inkuru yabaye kimomo ubwo umuturage usanzwe ari umumotari yarwanaga intambara y’urudaca n’amabandi yari yitwaje imihoro ashaka kumunyaga ikinyabizaga yari ayatwayeho. Uwitwa Muganzi Felix w’imyaka 23 yahamije ko yatatswe n’amabandi yari yitwaje imihoro. Felix yanze kwemera ko moto ye bapfa kuyijyana […]
Umugore utazwi yinjiye mu bitaro yiba umwana umwe mu mpanga
Urwego rushinzwe umutekano mu gihugu cya Uganda rwatangaje ko rurimo gukora iperereza ngo hamenyekane uwaba yibye umwana w’impanga mu bitaro biherereye mu gace ka Koboko. Kugeza ubu umugore utazwi niwe ukomeje guhigishwa uruhindu ngo agarure umwana yibye. Raporo ya polisi yo muri iki gihugu itangaza ko umugore utaramenyekana yaje yiyoberanyije akinjira mu cyumba giherereyemo umudamu […]
Kirehe: Ntibivugwaho rumwe uburyo yakize SIDA, undi agakurwa mu kagare adakize
Mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Kigina akagari ka Ruhanga, habereye ibyiswe ibitangaza by’Imana, ariko nyamara nyuma ababibonye baza kwemeza ko bishobora kuba byari ibikabyo by’amasengesho. Bamwe bizeye ko bakize uburwayi nyuma yo gusengerwa, abandi bakaba bari bahanze amaso tombora gusa. Igiterane cy’ivugabutumwa cyabaye guhera tariki ya 07 kugeza ku ya 10 Werurwe 2024. […]
Umunyeshuri w’imyaka 13 afunzwe azira kwica mugenzi we amunize
Urwego rw’umutekano mu gihugu cya Uganda ho mu karere ka Gulu, rwatangaje ko umwana w’umukobwa ufite imyaka 13 yatawe muri yombi ashinjwa kwica anize umunyeshuri mugenzi we ufite imyaka 14, bivugwa ko yamuzizaga amazi. Ibi byatangajwe ku wa mbere tariki 18 Werurwe 2024, inkuru igaragara ku rubuga rwa Polisi ya Uganda ‘www.upf.go.ug’ ivuga ko ibi […]
Mu baturanyi b’u Rwanda Hari ishuri abahungu bose bategetswe kwambara amajipo

Ntibisanzwe, kumva cyangwa se kubona umuntu w’igitsina gabo yambaye ijipo kandi ntacyo bimubwiye! kuri ubu ari abameze gutyo babonetse mu gihugu gituranye n’u Rwanda kirimo ibwiriza rivuga ko abahungu baryigamo bagomba kujya bambara amajipo nk’impuzankano bahuriyeho n’abakobwa bigana. Gusa uyu mwihariko w’iri shuri wakunze kunengwa na benshi. Ni ishuri riri mu gihugu cya Uganda, ryitwa […]
Uganda: Pasiteri yamuciye inyuma bituma yimanika mu mugozi
Inkuru yabaye kimomo mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, ubwo hakwirakwiraga amakuru avuga ko hari umugabo wiyahuye abitewe no kuba pasiteri wo mu rusengero basengeragamo yari yaramuzengereje amuca inyuma ku mugore we. Uyu mugabo wiyahuye bivugwa ko yitwa James Kayongo, afite imyaka 32, yari atuye mu karere ka Nakasongola mu mudugudu wa Kyabisire. Abari bamuzi neza […]
Baciye agahigo kubera imiterere y’imibiri yabo idasanzwe

Bafite imiterere idasanzwe ya bimwe mu bice by’imibiri yabo. Muri iyi nkuru ya BWIZA turibanda ku bantu 10 badasanzwe ku isi. Uko bagaragara cyangwa se imiterere yabo ituma abahisi n’abagenzi babitangarira. Aba bantu ntabwo byizerwa na buri wese ko babaho, ariko amakuru yizewe kandi acukumbuye agaragaza ko bariho kandi badafite ikibazo na kimwe. Hariho abibaza […]
UR: Ruracyageretse hagati y’Abanyeshuri n’ubuyobozi bwa kaminuza
Nyuma y’iminsi myinshi humvikanye bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda bagaragaje impungenge batewe no kugumishwa ku ishuri ngo bige nyamara amasomo barayasoje, ubu aba banyeshuri bakomeje kwibaza ukuntu bishoboka ko bakiga kandi nta ntego ‘objectives’ z’amasomo bahawe na kaminuza bigamo. Iki ni ikibazo gihuriweho n’abanyeshuri hafi ya bose bo muri iyi kaminuza, ariko […]
Uganda: Umubyeyi yatabye mu butaka umwana we w’imyaka 4 amuziza kutagenda
Mu gihugu cya Uganda hacicikanye amashusho y’umwana w’imyaka ine y’amavuko atabye igice kinini cy’umubiri we mu butaka, aho byemezwa ko ari mama we wamushyize mu mwobo akamurenzaho itaka yizeye ko umwana we ubusanzwe utabasha kugenda noneho haba igitangaza akagenda mu gihe yaba abangamiwe no kuguma mu butaka yamushyizemo. Umwanzuro wafashwe n’umubyeri w’uyu mwana uragoye cyane, […]
Kirehe: Baterwa ubwoba n’ibintu birara bidihagura ku mabati n’imbere y’inzu zabo
Mu karere ka Kirehe ahazwi nko mu Gisaka, hari bamwe mu baturage bavuga ko babangamiwe cyane n’ibintu biza bikadihagura ku mazu yabo mu gihe baryamye bakabura ibitotsi. Nubwo ntawe bari bafata, ariko batekereza ko ari abaturanyi babo babikora, aba baturage baganiriye na BWIZA bemeza ko kugeza ubu batari bafata umuntu ubikora ngo amenyekane bityo ikibazo […]
Dore abantu 10 utagomba kwizera
Hari abantu bagarukwaho cyane ko atari abo kwizerwa ahanini bitewe n’ukuntu bitwara, ndetse n’ibyo bakorera bagenzi babo cyangwa se bo ubwabo. Ingaruka nyinshi kandi zikunze kubagarukaho. Muri iyi nkuru ya BWIZA turibanda ku bantu icumi buri muntu wese agomba gushidikanyaho ntapfe kubizera buhumyi, nk’uko tubikesha urubuga rwa Human mind readers. 1. Abantu batajya bemera amakosa […]
Ubushakashatsi: Abagabo bipimye ko batwite bishobora kugaragaza kanseri
Ubusanzwe abantu benshi bamenyereye ko iyo umugore cyangwa se umukobwa yifuza kumenya niba yarasamye, afata icyemezo cyo kuba yakwisuzuma akoresheje udukoresho twabugenewe, cyangwa se akagana ivuriro rimwegereye bakamusuzuma bityo akamenya uko ahagaze. Umugabo mu buryo bw’imikino yafashe agakoresho abagore bakoresha bipima ko batwite, uwahoze ari umukunzi we yasize muri cabinet ye y’ubuvuzi, arangije asangiza inshuti […]
UR: Ni gute abanyeshuri bagumishwa ku ishuri amezi 3 kandi barasoje amasomo?
Nyuma y’uko Kaminuza y’u Rwanda ishyize ahabona itangazo ryagaragazaga ko ingengabihe y’umwaka w’amashuri utaha izatangira kubahirizwa muri Nzeri 2024, hari abanyeshuri batanyuzwe n’icyemezo cyo kubagumisha mu ishuri kandi amasomo barayasoje. Aba banyeshuri bibaza ukuntu amezi hafi atatu yongereweho ariko bakabura uwabaha ibisobanuro. Mu nkuru ya BWIZA iheruka, hagaragaramo impungenge za bamwe mu banyeshuri biga mu […]
Impaka hagati y’abanyeshuri na Kaminuza y’u Rwanda zabuze gica
Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, by’umwihariko abiga mu mashami arimo ay’ubuvuzi barasaba ko igihe bongereweho cyo kwiga cyakurwaho bagataha bakaruhuka, kuko igihe bongereweho babona cyaraje mu buryo budasobanutse ndetse ntabisobanuro banahabwa, kandi nyamara bari barasoje amasomo yose bagombaga kwiga mu mwaka w’amashuri wa 2023 – 2024. Mu itangazo ryasohotse taliki ya 16 Mutarama 2024, […]
Kirehe: Arashinja nyirabukwe n’Abajyanama b’ubuzima kumuteza amarozi
Iyi nkuru irimo ubuhamya bwa Uwera (Izina rye ryahinduwe) wazengerejwe n’Amarozi adasanzwe aho avuga ko kurogwa byamugize umuntu utizera abandi n’izindi ngaruka. Uwera yemeza ko nyirabukwe afatanyije n’umuhungu we, ndetse na bamwe mu bajyanama b’ubuzima, mu mudugudu aho ngo baje bakumukoreraho imihango idasanzwe yatumye yisanga i Ndera aho bavurira indwara zo mu mutwe. Muri Rwesero […]
Kirehe: Umubyeyi wanze kuvuza umwana we kugeza mu gisebe hajemo ibisimba yakebuwe
Mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kirehe bamwe mu babyeyi barashinjwa gutererana abana babo ku buryo bamwe binabaviramo ingaruka zikomeye zirimo n’urupfu. Nyuma y’uko hari abatinda kujyana abana babo kwa muganga, byagaragaye ko ababyeyi bo muri aka karere bakwiye kwigishwa bakamenya ko umwana aba afite uburenganzira bwo kuvuzwa kandi kare. Umwe mu babyeyi baganiriye na […]
UR: Barasaba ibisobanuro ku mafaranga batanze ngo bafotorwe akaburirwa irengero
Muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, hari abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere basaba gukorerwa ubuvugizi ku mafaranga yabo bishyuye ngo bahabwe ibyangombwa byo muri uyu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, bikaza kugaragara ko ababashutse ari abayobozi b’abanyeshuri babahagarariye. Bishyuye amafaranga 1000Frw ngo babafotore babone amakarita y’ishuri, nyamara barabashukaga kuko byarangiye ayo mafoto batayahawe nubwo […]