img-20200824-wa0055.jpg

Avuga ko yabuze kirengera nyuma yo gukubitwa no gufungwa bitemewe n’abapolisi

Sangiza iyi nkuru

Nsengimana Augustin w’imyaka 28 y’amavuko atuye mu Kagari ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo. Avuga ko yakubitiwe muri Nyabugogo n’abapolisi bo mu Rwanda, akuramo ubumuga buri ku gipimo cya 60% nk’uko bigaragazwa n’icyemezo cyo kwa muganga (Expertise Médico-Légale), bajya kumufungira ahari abarwayi ba Covid-19 na we arahanduria. Avuga ko yatabaje Urwego rw’Ubugenzacyaha n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi, akaba atarabona kirengera.

Nk’uko abivuga, tariki ya 16 Kamena 2020 ubwo yari mu isoko ry’Inkundamahoro riherereye mu Kagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yahahuriye n’abapolisi bari bayobowe na CSP Ndamage Hodari, bamukubita mu buryo bukomeye bamubwira ko atambaye agapfukamunwa, gusa we yemeza ko yari akambaye mu buryo buteganywa n’amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

VIDEO : Ubuhamya bw’uko yakubiswe n’abapolisi bimusigira ubumuga bwa 60% | none yandikiye perezida asaba kurenganurwa

Nsengimana yatangarije Bwiza.com ubwo aba bapolisi bamuhutazaga, yababwiye ko bamuhohoteye, akaba ari cyo akeka cyatumye bamuvuna. Ati: “Habayeho amakosa, babona nabonye ko bampohoteye, ndanabibabwira, barakomeza bara ‘focusinga’. Babonye ko bampemukiye, bo bakavuga bati ntiyakabaye abivuga, yakabaye aceceka. Nyuma yo kunkubita, bakomeje kwikanyiza bituma noneho bakomeza kwinjira mu cyaha.”

Nyuma yo kumukubita, avuga ko aba apolisi bamufashe bajya kumufungira kuri Sitasiyo ya Kimisagara, umuyobozi wayo arabyanga kuko yabonaga akeneye ubuvuzi, baramuhindukiza bamujyana kuri Sitasiyo ya Rwezamenyo bamufungirayo. Nsengimana avuga ko icyo gihe yari akeneye kuvurwa ibikomere yatewe n’abapolisi ariko ntiyigeze abona ubwo burenganzira.

img-20200824-wa0055.jpg
Icyemezo cya kwa muganga kigaragaza ko yahakuye ubumuga bwa 60%

Intandaro yo kwandura icyorezo cya Covid-19

Nsengimana avuga ko tariki ya 29 Kamena 2020, Umuyobozi wa Sitasiyo ya Rwezamenyo yabwiye bagenzi be ko adakomeza kumufunga mu buryo butemewe n’amategeko, abasaba kuhamukura cyangwa akamufungura. Saa sita z’amanywa barahamukuye, bamujyana mu kigo cy’inzererezi cya Gikondo, GTC (Gikondo Transit Center), igikorwa abona ko ‘cyamwambuye ubumuntu.’

Avuga ko iki igo cya GTC icyo gihe cyarimo abanduye icyorezo cya Covid-19, aba bapolisi bamujyanyemo babizi neza. Gusa ngo ubwo bageragayo, umuyobozi w’iki kigo yabanje kwanga ko ahafungirwa kubera ko hari ibyago byinshi byo kwandura Covid-19, ndetse agiye gufungwa bitemewe n’amategeko. Gusa ngo abapolisi n’uyu muyobozi bakomeje kubivuganaho, bamufungiramo. Ati: “Banjyanyemo nkana babizi neza ko hari ikibazo, nyuma y’iminsi itatu banjyanyemo, nahise nandura Covid-19, ndarwara ndaremba…”

Ngo nyuma yo kugaragara ko arembye, itsinda ry’abaganga bo muri RBC ryamusabiye kujyanwa mu bitaro bya Kanyinya byakira abarwayi ba Covid-19, ajyanwayo ariko ari mu cyiciro cy’imfungwa. Tariki ya 30 Nyakanga 2020, Nsengimana yavuye muri ibi bitaro nyuma y’aho ibipimo bya kabiri byagaragaje ko yakize iki cyorezo.

img-20200824-wa0050.jpg
Yakiriye icyemezo kimusezerera mu bitaro bya Kanyinya, amaze gukia Covid-19

Yatabaje Umuyobozi Mukuru wa RIB, uwa Polisi ndetse n’Umukuru w’Igihugu

Tariki ya 31 Nyakanga 2020, Nsengimana yagiye ku cyicaro cya Polisi gusaba kurenganurwa, yakirwa n’Umuvugizi, CP John Bosco Kabera wamuhaye itsinda ryo kumufasha. Icyo gihe ngo yanahuye n’umuyobozi mukuru, IGP Dan Munyuza. Uwo munsi ngo yahawemo imwe muri telefone ze ebyiri abo bapolisi bari baramwatse, kimwe n’inkweto.

Yasabye kandi uhagarariye RIB mu Karere ka Nyarugenge (DCI) kumufasha, atinda kumuha igisubizo nk’uko abivuga, ajya ku cyicaro gikuru, aganira n’Umuvugizi wa RIB wamwohereje ku Ushinzwe iperereza. Uyu ngo yavuganye na DCI ko bafasha Nsengimana akabona ubutabera, gusa ngo barabikikiye, ntibamufasha.

Ngo byatumye tariki ya 12 Kanama 2020, Nsengimana yandikira umuyobozi Mukuru w’uru rwego, Col. Jeannot Ruhunga amusaba kumurenganura. Iyi baruwa yakiriwe mu biro by’ushinzwe kwakira abakeneye serivisi (reception) nk’uko bigaragara muri ‘catchet’.

Mu gika cya gatatu haragira hati: “Aka karengane nakorewe n’abapolisi kangizeho ingaruka zikomeye cyane kuko kugeza n’ubu sindabona ubuvuzi n’ubutabera. Nagejeje ikibazo cyanjye mu buyobozi bwa Polisi kugira ngo bunsubize ibyo bari baranyambuye birimo telefone, nkigeza ku buyobozi bwa RIB ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge ariko na n’ubu sindabona ubutabera kuko n’abankubise batigeze bakurikiranwa.”

Kuri uwo munsi kandi, nabwo yagejeje indi baruwa ku biro byakira abagana ibiro by’Umukuru w’Igihugu (reception), Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ikubiyemo ubutumwa nk’ubwo mu ibaruwa yagenewe Col. Jeannot Ruhunga, Umuyobozi Mukuru wa RIB.

img-20200824-wa0051.jpg
Yatabaje na Perezida wa Repubulika ngo amurengere

Tariki ya 18 Kanama 2020, Nsengimana yagejeje indi baruwa mu biro by’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza. Iyi baruwa nayo ikubiyemo ubutumwa nk’uburi muri izi ebyiri zibanza.

Polisi y’u Rwanda na RIB bagize icyo babivugaho

Bwiza.com yavuganye ku murongo wa telefone n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera kugira ngo imenye imiterere y’iki kibazo ku ruhande rw’abashinjwa n’aho inzira yo kurenganura Nsengimana igeze. Ati: “Icya mbere ni uko uwo muturage yatugejejeho ikibazo cye. Icyo yatugejejeho icyo gihe ntabwo cyarimo ubumuga, ubwo icyo ni ikindi gishya.”

Yakomeje avuga ati: “Niba abufite ubwo azabwerekana, nacyo gikurikiranwe. Ariko icyo yavuze mbere cyarakurikiranwe, ibindi yavugaga birakemuka n’ikindi yaje kugaragaza nacyo kiri mu nzira yo gukemuka. Ariko njyewe mu buryo nari nzi kandi navuganye na we kenshi, namwakiriye mu biro, namuvugishije kuri telefone, namuhaye abamukemurira ikibazo, icyo ntabwo nari nkizi kuko n’icyo gihe ntabyo yatweretse. Azakizane polisi igikurikirane nk’uko isanzwe ikurikirana ibindi bibazo bireba abapolisi n’abaturage.”

Ku kibazo cya telefone, CP Kabera ati: “Yanditse urwandiko avuga ko bamuhaye telefone ze, ageze aho yandika urundi avuga ko hari indi batamuhaye, ubwo nacyo kirimo gukurikiranwa kugira nayo bayimuhe. Ariko ibindi by’ubumuga, ntabwo nari nzi rwose.”

Ku murongo wa telefone n’Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko ikibazo cya Nsengimana Augustin kiri gukurikiranwa. Ati: “Ikirego cye cyarakiriwe, kandi kiri gukurikiranwa nk’uko ibindi bikurikiranwa kugira ngo hasuzumwe niba gifite ishingiro kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe.”

Nsengimana ashinja RIB gushaka gukikira iki kibazo. Dr. Murangira yavuze ko icyo yamenya ari uko uru rwego ruri kugikurikirana. Ati: “Iyo dukora iperereza, hashakwa ibimenyetso bigashyikirizwa ubushinjacyaha. Ubundi iperereza rikorwa mu ibanga, nta n’uba agomba kumenya uko turikora n’ibyo dukora n’abo turikorana. Amakuru tuyashaka ahantu hose kuko tubifitiye uburenganzira n’ububasha.”

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Avuga ko yabuze kirengera nyuma yo gukubitwa no gufungwa bitemewe n’abapolisi
    Izo indispline za ba police kandi bakuru senior office bazifunge kandi bazirukane!barasebya igipolice rwose!

  2. Avuga ko yabuze kirengera nyuma yo gukubitwa no gufungwa bitemewe n’abapolisi
    Izo indispline za ba police kandi bakuru senior office bazifunge kandi bazirukane!barasebya igipolice rwose!

  3. Avuga ko yabuze kirengera nyuma yo gukubitwa no gufungwa bitemewe n’abapolisi
    Ko numva abo ba police bamwunzwe nibangura moko? Ubwose kumubsza ngo uri umucikacumu bisobanuye iki? Bumvaga biri beingete iki mukibazo bari aziranye!? Ndumva ingengabitekerezo ibamereye nabi!

  4. Avuga ko yabuze kirengera nyuma yo gukubitwa no gufungwa bitemewe n’abapolisi
    Ko numva abo ba police bamwunzwe nibangura moko? Ubwose kumubsza ngo uri umucikacumu bisobanuye iki? Bumvaga biri beingete iki mukibazo bari aziranye!? Ndumva ingengabitekerezo ibamereye nabi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *