Ba bakinnyi bahungabanijwe n’inkuba bose bavuye mu bitaro

Sangiza iyi nkuru

Abakinnyi bari bahungabanijwe n’inkuba ubwo bari mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu bakajyanwa mu bitaro igitaraganya, kuri ubu bamaze kuva mu bitaro.

Ni abakinnyi bagera ku munani n’abatoza bakiniraga mu Karere ka Gicumbi mu mukino wa Shampiyona y’abagore mu mupira w’amaguru, bahungabanye ubwo inkuba yakubitaga bajyanwa mu bitaro, bose bamaze gusezererwa nyuma yo koroherwa.

Iyi nkuba yakubise ubwo habaga umukino wahuzaga Inyemera WFC Junior na Rambura WFC Junior, ku wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2024, aho byageze ku munota wa 65 inkuba igakubita, bamwe mu bakinnyi barahungabana abandi barakomereka, bahita bajyanwa mu bitaro bya Byumba abandi bajyanwa mu bitaro by’Umwami Faisal.

Itangazo rimaze gushyirwa ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), riravuga ko abajyanwe mu bitaro bose bamaze gusezererwa nyuma yo koroherwa.

Ni itangazo rigira riti “Mu gukomeza gukurikirana ko abagizweho ingaruka bakomeza guhabwa ubuvuzi, twishimiye kubamenyesha ko batandatu baraye mu bitaro bya Byumba na babiri baraye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bose bamaze gusezererwa kuko batangiye koroherwa”.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na , Umuyobozi w’Inyemera WFC Teddy Kabarisa, yemeje aya makuru aho yavuze ko abakinnyi bari barahuye n’ibibazo ku makipe yombi bose bameze neza, ashimira ubuyobozi bwabitayeho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *