Leta ya Niger yanzuye burundu ko Abanyarwanda umunani yari yarirukanye ku butaka bwayo mu mpera z’umwaka ushize bahava bagasubizwa i Arusha muri Tanzania.
Ku wa 27 Ukuboza mu mwaka ushize Leta ya Niger ni bwo yari yahaye bariya Banyarwanda umunani barimo abagizwe abere ku byaha bya Jenoside n’abarangije ibibano bari bahawe iminsi irindwi yo kuba bavuye ku butaka bwayo, ku mpamvu yise iza dipolomasi.
Iteka ribirukana ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu no kwegereza ubutegetsi abaturage muri Niger, Hamadou Adamou Souley.
Aba ni Zigiranyirazo Protais, Nzuwonemeye François Xavier, Nteziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura André, Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza Prosper na Sagahutu Innocent.
Biganjemo abahoze ari abanyepolitiki n’abasirikare bakomeye.
Ku wa 05 Ukuboza 2021 ni bwo bari bakiriwe na Leta ya Niger binyuze mu masezerano yagiranye na IMRCT ku wa 15 Ugushyingo 2021.
Ku wa 31 Ukuboza 2021 Urugereko rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga (IRMCT), rwasabye leta ya Niger kuba ihagaritse icyemezo cyo kwirukana bariya Banyarwanda, ihabwa iminsi 30 yarangiye ku wa Kane tariki ya 03 Gashyantare.
Sagahutu wahoze yungirije umuyobozi w’umutwe w’ingabo zikora ubutasi (bataillon de reconnaissance) mu gisirikare cya Habyarimana, yaherukaga kubwira BBC ko we na bagenzi be bari mu gihirahiro nyuma y’uko iminsi y’inyongera bari bahawe irangiye.
Ati: “Iyo minsi yarangiye, twebwe turaho turategereje icyo batubwira kuko twebwe nta bintu byinshi dufite byo gukora. Turi ahantu dufunze nta kindi dushobora gukora, dugereje ibyo bemeza noneho bakabitubwira.”
Umwanzuro w’uko bariya Banyarwanda bagomba kuva ku butaka bwa Niger washyizweho umukono n’umucamanza mukuru wa IMRCT ishami ryayo rya Arusha, Joseph Masanche Chiondo ari we wari washinzwe dosiye ya bariya bantu.
Masanche yavuze ko umunya-Gambia Abubacarr M. Tambadou usanzwe ari umwanditsi mukuru wa IRMCT agomba gutegura buryo ki bariya Banyarwanda bagomba kuva muri Niger bagasubizwa i Arusha ahari ishami rya ruriya rugereko, kugeza igihe hazabonekera ikindi gihugu kibakira.
Leta ya Niger yo yasabwe gutanga ubufasha bwose nkenerwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro wo kuvana bariya bantu ku butaka bwayo.


