Abadepite bo mu nteko ishinga amategeko ya Uganda batsinze abasirikare bo ku rwego rwa ba Jenerali muri UPDF ibitego 3-1, mu mukino wa gicuti bari bahuriyemo mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.
Ku itariki ya 24 Mata ni bwo Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni ndetse akanaba Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yujuje isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko.
Mu rwego rwo gukomeza kwishimira iyi sabukuru ye, ku wa Gatanu abadepite mu nteko ya Uganda bahuriye na ba Jenerali muri UPDF mu mukino wa gicuti wabereye ku kibuga cya Phillip Omondi mu gace ka Lugogo.
Umukino warangiye ba Jenerali batsinzwe ibitego 3-1, batwarwa igikombe cy’isabukuru ya Muhoozi n’adadepite.
Ibitego bine byagaragaye muri uyu mukino byose byinjiye mu gice cya mbere cy’umukino.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Wilson Mbasu Mbadi wari unayoboye bagenzi be mu kibuga ni we watsindiye ba Jenerali igitego cy’impozamarira.
Ni igitego Gen Mbadi yatsinze kuri penaliti, nyuma y’ikosa yari amaze gukorerwaho mu rubuga rw’amahina.
Gen Muhoozi nyuma y’umukino yanyujije ku rubuga rwa Twitter ubutumwa bushimira abadepite nyuma yo kwegukana igikombe cy’isabukuru ye.
Ati: “Ndashimira ba nyakubahwa abadepite ku bwo kwegukana Igikombe cy’isabukuru y’amavuko cya MK48. Byiza cyane ba nyakubahwa badepite.”


