Abepiskopi bo mu Rwanda no mu Burundi bagaragaje ko bababajwe n’uko umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuba mubi, basaba Leta zabyo kugirana ibiganiro mu rwego rwo gushaka umuti.
Aba bihaye Imana babigarutseho mu nama yabahuje kuva ku wa 18 kugeza ku wa 21 Werurwe nk’uko ikinyamakuru Kinyamateka cya Kiliziya Gatolika kibitangaza.
Mu itangazo risoza iyi nama, bagize bati: “Mu gihe twari twishimiye intambwe nziza yari irimo guterwa mu mubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi, tubabajwe n’uko byaje guhinduka kugera n’aho imipaka yo ku butaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ifunzwe.”
Bakomeje bagira bati: “Abepiskopi barasaba ko habaho ibiganiro umubano ukongera kuba mwiza kuko bizagirira akamaro abaturage b’ibihugu byombi cyane cyane abaturiye imipaka.”
Muri iyi Nama Abepiskopi bongeye gushimangira ubushake bwa Kiliziya yo mu Karere k’ibiyaga bigari bwo kurenga ku makimbirane ya Politiki akomeje kurangwa muri aka karere, ikaba umusemburo w’amahoro, ubumwe n’umubano mwiza hagati y’abagatuye.
Abepiskopi bibukije ibikorwa biyemeje, mu ihuriro ryo gusaba amahoro ryabereye i Goma tariki 29-31 Mutarama 2024, bigamije gufasha abatuye aka karere kubana aho gutandukanywa n’imipaka y’ibihugu na politiki.
Ibi bikorwa bizanagendana no kuvugana n’abategetsi b’ibihugu byo mu karere n’imiryango itandukanye yaba iyo mu Karere na Mpuzamahanga.
Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo umwuka wongeye kuba mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ubwo inyeshyamba zo mu mutwe wa RED-Tabara zagabaga igitero mu Burundi.
Ni igitero Perezida Evariste Ndayishimiye yashinje u Rwanda, mbere yo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi.


