Bwiza

Ba Ofisiye ba UPDF basuye indake ya Perezida Kagame

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kane, 26 Ugushyingo 2026 saa 08:48
Ba Ofisiye ba UPDF basuye indake ya Perezida Kagame

225656

Ba ofisiye bakuru bo mu Ngabo za Uganda (UPDF), basuye indake n’icyicaro cy’ubuyobozi Perezida Paul Kagame yakoreshaga mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, mu ruzinduko bagiriye mu Karere ka Nyagatare.

Izi ntumwa za UPDF, zari ziyobowe na Maj Gen Paul Muhanguzi, uyobora Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo za Uganda, zasuye Gikoba Liberation History Trail' ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2026.

Uru ruzinduko rwabaye mu gihe cy’inama ya cyenda ihuza abayobozi b’ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda, izwi nka 'Proximity Commanders’ Meeting, igamije gukomeza ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi no kuganira ku bibazo by’umutekano bihuriweho.

I Gikoba, aba ba ofisiye basobanuriwe amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, by’umwihariko ku buyobozi bwa Perezida Kagame wari uyoboye RPF mu rugamba rwagejeje ku gutsindwa kwa Leta yari iriho mbere ya Nyakanga 1994.

Medard Bashana wayoboye aba basirikare mu gusura aho hantu, yabasobanuriye uburyo Kagame yayoboraga igisirikare ndetse n’ingamba, imikorere n’amayeri bya gisirikare byakoreshwaga na RPF mu gihe cy’urugamba.

Gikoba ni hamwe mu hantu hafite amateka akomeye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, ndetse hasigaye ibikorwa remezo birimo indake n’icyicaro cy’ubuyobozi byakoreshwaga na Kagame.

Uruzinduko rwa bariya ba Ofisiye ba UPDF rufite umwihariko bitewe n’amateka y’imikoranire ya gisirikare hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Perezida Kagame n’abandi bantu bari mu bashinze RPF, mbere bari baragize uruhare mu Ngabo za Uganda (NRA) zari ziyobowe na Perezida Yoweri Museveni mu rugamba rwo kubohora Uganda.

RPF yatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda mu Ukwakira 1990, iturutse muri Uganda.

Uru ruzinduko rwabaye kandi mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda umaze kongera kuzahuka nyuma y’imyaka y’umwuka mubi waranzwe no gufunga umupaka munini wa Gatuna-Katuna mu 2019.

Uyu mupaka wongeye gufungurwa muri Mutarama 2022, bituma ubufatanye mu mutekano, ubucuruzi n’ububanyi n’amahanga bwongera gusubukurwa.

Muri gahunda y’aba basirikare, UPDF na RDF banakoze igikorwa cyo gutera ibiti i Karama mu Karere ka Nyagatare, banasura uruganda rwa Inyange Industries, baganira ku buryo amasoko y’ibikomoka ku mata y’abahinzi bo muri Uganda yarushaho kuboneka mu Rwanda.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.