Ba Ofisiye bakuru ba FARDC barimo Colonel biyunze kuri M23

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 watangaje ko abasirikare bakuru bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bamaze kuwiyungaho.

Uyu mutwe wemeje aya makuru biciye muri Major Willy Ngoma uvugira igisirikare cyawo.

Mu basirikare biyunze kuri M23 nk’uko Major Ngoma yabyanditse ku rubuga rwe rwa X barimo Colonel witwa Biyoyo [JosuĂ©].

Yagize ati: “Ba Ofisiye bakuru benshi n’abato bakomeje kuva muri FARDC bakiyunga kuri M23 barimo Colonel Biyoyo kuri ubu uri mu Rutshuru kuva saa saba. Harakabaho Intare za Sarambwe.”

Major Willy Ngoma yunzemo ko ari cyo gihe ngo abasirikare bitandukanye na FARDC yagereranyije na pubelle ijugunywamo imyanda.

Aba basirikare baje biyongera ku bandi benshi bagiye biyunga kuri M23 bavuye muri FARDC mu myaka ibiri ishize.

Aba barimo Bernard Byamungu wavuye muri FARDC ari Colonel mbere yo kuzamurwa mu ntera akagirwa Brig Gen.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ba Ofisiye bakuru ba FARDC barimo Colonel biyunze kuri M23
    murakoze murabagaciro cyane mashimiye kumakuru munda wema kutugeza urakoze imana ibogere ubumenyi

  2. Ba Ofisiye bakuru ba FARDC barimo Colonel biyunze kuri M23
    murakoze murabagaciro cyane mashimiye kumakuru munda wema kutugeza urakoze imana ibogere ubumenyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *