Uwahoze ari Perezid awa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, yibasiye ubuyobozi bwa Trump kubera intambara ya Iran ndetse n’itumbagira ry’ibiciro igihe yari mu bikorwa byo kwamamaza ishyaka ry’abademokarate mbere y’amatora yo hagati muri manda muri Amerika.
Ku wa Gatandatu, Obama yabwiye imbaga y'abantu muri Ohio ati: "Aya matora ni amahirwe yacu ya nyuma yo kugirango nibura duhagarike bumwe mu bucucu bw'ubu butegetsi."
Hagati aho, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump we yashimagizaga politiki y’abinjira n’abasohoka n’imisoro y’ubutegetsi bwe mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Georgia, abwira abamushyigikiye ati "Turi mu bihe bya zahabu bya Amerika".
Amatora yo hagati muri manda ateganyijwe ku itariki ya 3 Ugushyingo azahitamo ishyaka rigenzura inteko ishinga amategeko mu gihe gisigaye cya manda ya Trump, bityo rero bikaba byakorohera perezida gusohoza imigambi ye mu gihe ishyaka rye ryaba ritsinze.
Gutora hakiri kare byaratangiye kandi Trump yatoreye ku wa Gatandatu muri Florida ari kumwe n’umugore we, Melania Trump nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga.
Mu ijambo rye ku wa Gatandatu,yavugiye muri Leta za Ohio na Michigan, Obama yibasiye Trump n'abagize guverinoma ye, ndetse agera aho aseka Perezida Trump mu buryo bwo gutebya avuga ko yagerageje no guhindura inyubako ya White House.
Uwahoze ari perezida yagize ati: "Nyuma y’imyaka ibiri y'akajagari n'ubugome na ruswa n'ubushobozi buke, ibintu nk'ibyo tutigeze tubona mu bihe bya none, mubonye amahirwe yo kuvuga ngo:" birahagije. "
Obama yavuze ko yifatanije rwose n’abatora banze gutora ishyaka ry’abademokarate mu 2024 kubera impungenge z’ubukungu no guta agaciro kw’ifaranga nyuma y’icyorezo cya Covid. Ariko yavuze ko Trump ari we wenyine ukwiye kuryozwa uko ubukungu bwifashe ubu.
Akomoza kuri Trump atiriwe avuga izina rye, Obama yagize ati: "Niba waratekereje ko ibintu byose bihenze cyane mbere 'uzi ubiri inyuma" “ ibintu byose ubu byarushijeho guhenda”.
Hagati aho, Trump yemeye ko ibiciro bya peteroli "biri hejuru by'agateganyo" ariko akavuga ati "igihugu cyacu kigenda gikomera buri gihe, kandi ibyo biciro bigiye kumanuka".
Perezida Trump wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani yakomeje kotswa igitutu gikomeye asabwa kugabanya ibiciro bya peteroli, byazamutse cyane kubera intambara zibera muri Iran na Ukraine.


