Besigye yikomye Gen Muhoozi wavuze ko hari ibintu ‘bike’ yamwigiraho

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Rtd Col.Dr Kizza Besigye Kifefe, yavuze ko Gen Muhoozi Kainerugaba wamubwiye ko amwemera ndetse ko hari ibintu bike yamwigiraho, yari agamije kujijisha ngo abantu bamukunde.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter ijoro ryo ku wa Gatatu, Gen Muhoozi yavuze ku munyapolitiki Dr Kizza Besigye wakunze guhangana na Perezida Museveni, avuga ko amwemera.

Yagize ati “Ku giti cyanjye nemera Kizza Besigye. Ni inararibonye kandi dushobora kumwigiraho ibintu bike.”

Besigye yavuze ko ibi byose Muhoozi abikora afite icyo agamije, nko “gukurura amarangamutima y’abantu batayakugirira, kwiyorobekanya ukigira uwo utari we no gutuma abantu batekererezanya hagati yabo uko batari.”

Dr Kizza Besigye aherutse kuvuga ko Museveni ari umuhanga kuko yabashije kugundira ubutegetsi ariko ko ikibazo ari uburyo abukoresha mu nyungu zo gukurura yishyira.

Kuri ubu byamaze kugaragara ko Gen Muhoozi arajwe ishinga na politiki, akaba ashora no kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda mu 2026.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *