Umwe mu Banyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, ariko akaba ashyigikiye cyane urugamba rwa AFC/M23, ukurikije ubutumwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga ukoresha izina rya Sugira Mireille kuri X, yahaye umukoro abita Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda Abanyarwanda, ndetse abaha amahitamo cyangwa igisubizo cyoroshye cy’ikibazo bafite.
Mu butumwa burimo ubwenge no kureba kure cyane, Sugira Mireille yagaragaje uburyo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ari inzirakarengane z’amateka batagizemo uruhare.
Abinyujije kuri X kuri iki Cyumweru yagize ati: “Abasangwabutaka bavuga Ikinyarwanda bavuka mu bice bitandukanye bya Kivu, nka Makenga, Mbonimpa, Manzi, Musanga, n’abandi ni Abanyarwanda nabo? Nibyiza cyane! Ngaho rero muvugishe ukuri, mwebwe babibyi b’urwango. Mutangaze ku mugaragaro ko uturere twose tuvugwa hano hasi ari utw’u Rwanda, kubera ko dufite amazina y’Ikinyarwanda. Tuzajyana na two, ikibazo kizakemuka”.
Yaboneyeho kugaragaza ibice bibarizwa mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, benshi mu Banyekongo bavuga Ikinyarwanda bakomokamo n’uko bahisanze.
Ati: “Sarambwe, Rwankuba, Bunagana, Rutshuru, Kiwanja, Karengera, Rubare, Rumangabo, Rugari, Kibumba, Buhumba, Tongo, Murimbi, Gishishe, Bambo, Bwiza Bwagicanga, Gicanga, Kirorirwe, Kalenga, Kabati, Kingi, Kimoka, Rutobogo, Ruvunda, Bunyori, Kagundu, Mushaki, Karuba, Nkingo, Muremure, Rucika, Kagano, Ndumva, Gashingamutwe, Bizenga, Kunyenyeri, Kareba, Kazinga, Rushoga, Rwiririza, Kumajagi (Ruhengeri), Matanda, Kadirishya, Kabaya, Bihambwe, Rubaya, Gisuma, Mema, Bidegede, Rukopfu, Kaniro, Gatare, Buguri, Gasheberi, Rusheberi, Tebero, Burungu, Kagusa, Rubare, Rujebeshi, Rushinga, Kanyatsi, Inyamitabo, Kumuheto, Busihe, Mpanamo, Gahongore, Mikenke, Masisi, Busumba, Kibarizo, Mweso, Nyanzale, Gikuku, Kibirizi, Gashuga, Kalembe, Minjenje, Mpeti, Mpati, Bweru, Nyange, Bibwe, Gahira, Kobo, Kinyandonyi, Mabenga, Rwindi, Vitshumbi (Bicumbi), Mirangi, Kanyabayonga, Kayina, Kirumba, Hutwe, Katwe, Kikuvo, Butsorobya, Katwiguru, Nyamirima, Ishasha, Nyagakoma, Humure, Mubisunzu, Karangara, Karasa, Nyabihanga, Mufunzi, Gasuku, Murambi, Nyamazu, Mutugezi, Rukara, Mubudacya, Bitagata, Muhisi, Bwiza Bwa Murambi, Kamatare, Ruwizi, Mugote, Rukunda, Rwangara, Kukamenyo, Burengero, Ruzirantaka, Kabingo, Ruziba, Murusekera, Gasake, Nyakigano, Kibabi, Kinigi, Rwashi.
Yakomeje ashimangira ko nibemera ku mugaragaro ko ibyo bice byose na byo ari iby’u Rwanda bazemera bakitwa Abanyarwanda kuko na gakondo yabo ari ho izaba ibarizwa.
Ati: “Bityo, muzaba mukemuye mu cyemezo kimwe ikibazo cyatangiye mu 1885, ubwo ibihugu by’abakoloni byaremaga “Leta ya Congo Yigenga” bitabanje kugisha inama ba sogokuruza bacu.”
Utekereje neza kuri ubu butumwa, ushobora kumva neza ingorane nyamukuru Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bakomeje guhura na zo ku butegetsi butandukanye bwayoboye Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse ukibaza impamvu cyafashe intera kurusha mu bindi bice byo mu karere byahoze ari iby’u Rwanda byometswe ku bindi bihugu nka Uganda na Tanzania aho usanga abenegihugu bavuga Ikinyarwanda.


