Biravugwa ko igisirikare cy’u Rwanda cyafashe abarwanyi ba Red-Tabara

Sangiza iyi nkuru

Inkuru iri mu bitangazamakuru byo mu gihugu cy’u Burundi, iravuga ko igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko gifite abarwanyi 19 bo mu mutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Ikinyamakuru SOS Media Burundi, cyavuze ko abo barwanyi bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe rifatanye n’irya Kibira ry’i Burundi, nyuma y’uko bari bamaze kugaba igitero muri kiriya gihugu.

Icyo gitangazamakuru cyongeyeho ko igisirikare cy’u Rwanda giteganya gushyikiriza u Burundi abo barwanyi, binyuze mu nama y’Akanama Mpuzamahanga mu karere k’Ibiyaga bigari (CIRGL), gusa u Burundi bwo bugasaba ko u Rwanda rwahita rubushyikiriza abo barwanyi.

Ntacyo igisirikare cy’u Rwanda kiratangaza kuri aya makuru, yemwe BWIZA yifuje kuvugisha Lt. Col Innocent Munyengango uvugira ingabo z’u Rwanda ntibyayikundira.

Bivuzwe ko ingabo z’u Rwanda zafashe abarwanyi ba Red-Tabara, nyuma y’amasaha make Leta y’u Burundi isabye iy’u Rwanda kuyishyikiriza abarwanyi ivuga ko baheruka kugaba igitero i Burundi baturutse mu Rwanda akaba ari na ho bagaruka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, ku wa Gatanu w’iki cyumweru yavuze ko icyo gitero cyagabwe muri Komini Kabarore ho mu Ntara ya Kayanza, ku wa 25 Nzeri 2020.

Abakigabye leta y’u Burundi yise ‘amabandi’ ngo bateye ku musozi wa Tondero ku mugoroba saa kumi n’ebyiri n’iminota 45, bica umuturage witwa Bucumi Grégoire w’imyaka 30 y’amavuko.

Nkurikiye yavuze ko aba bitwaje intwaro baturutse ku gasozi ko ku Cyitegererezo, Umurenge wa Kuwimbogo. [Bishoboke ko yavugaga mu Mudugudu wa Uwimbogo, Akagari ka Uwumusebeya, Umurenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru].

Ngo ubwo aba bitwaje intwaro bagarutse mu Rwanda basiga banibibye ihene zirindwi.

Yunzemo ko “Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu isaba leta y’u Rwanda koherereza u Burundi aba banyabyaha nk’uko ihora ibigenza iyo ifashe abakoreye ibyaha mu Rwanda, kuko nayo ibohereza bagakurikiranwa n’ubutabera.”

U Burundi bwavuze ko bwatewe n’abaturutse mu Rwanda, nyuma y’amezi arenga abiri u Rwanda na rwo rugabweho igitero n’abo igisirikare cyavuze ko baturutse i Burundi akaba ari na ho basubira.

Ni igitero cyagabwe mu murenge wa Ruheru w’akarere ka Nyaruguru ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena, kigwamo bane mu bari bakigabye abandi batatu bafatwa mpiri.

Kugeza ubu ntiharamenyekana neza abagabye icyo gitero, gusa abakigabye bari bitwaje bimwe mu bikoresho by’ingabo z’u Burundi.

Leta y’u Rwanda ntacyo iratangaza ku bivugwa n’igihugu cy’u Burundi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *