Itangazo ryagaragaye ku mbuga nkoranyambaga riravuga ko Ishyaka rya RNC (Rwanda National Congress) ritavuga rumwe na leta y’u Rwanda kuri uyu wa 2 Mata 2020 ryatangaje ko umuyobozi waryo, Faustin Kayumba Nyamwasa yanduye indwara y’icyorezo ya Coronavirus.
Bivugwa ko mu gicuku cy’uyu wa gatatu ni bwo ibizamini ku bipimo byafashwe kuri Kayumba Nyamwasa byemeje ko yanduye Coronavirus, nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Mata.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuhuzabikorwa wa RNC, Jerôme Nayigiziki rivuga ko Kayumba Nyamwasa ari kwitabwaho mu bitaro bya Charlotte Maseke, kandi ngo ubuzima bwe bukaba bumeze neza.
Ku musozo, rivuga ko Kayumba Nyamwasa azakomeza kuyobora RNC.
Kayumba Nyamwasa ni muntu ki?
Kayumba Nyamwasa yavutse mu 1962. Yahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, RDF (Rwanda Defence Force), afite ipeti rya Lieutenant General. Yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo kuva mu 1998 kugeza mu 2002 ndetse akuriye urwego rw’iperereza muri icyo gihe.
Kayumba Nyamwasa kandi yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde kuva mu 2004 kugeza mu 2010, ubwo yavaga kuri izi nshingano, ahungira muri Afurika y’Epfo.
Avugwaho kurema umutwe witwara gisirikare ushamikiye ku ishyaka rya RNC, wihuje n’indi ine irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ; ihuriro ryose rikitwa (P5).

2 Responses
Biravugwa ko Kayumba Nyamwasa yanduye Coronavirus
Urabona ko abashatse kumwica bataga igihe.Kubera ko n’ubundi azapfa.Ndetse n’abashatse kumwica nabo bapfe.Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana,uba nta bwenge ugira.Kubera ko ugeraho nawe ugapfa kandi Imana ikazakubaza impamvu wishe ikiremwa cyayo.Uretse ko na Kayumba nawe yishe abantu batagira ingano.Iyi si Imana yayiduhaye ngo tubane amahoro.Ariko kubera gushaka kwikubira ubutunzi n’ibyubahiro,bamwe bakica abandi.Burya ni nacyo cyateye genocide yo mu Rwanda:Gushaka kwikubira.Nibyo bitera intambara,ubwicanyi,coups d’état,etc…