Bwiza

Blinken muri gahunda yo guhosha intambara hagati ya Israel na Hamas

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Kane, 11 Mutarama 2024 saa 08:27
Blinken muri gahunda yo guhosha intambara hagati ya Israel na Hamas

Ku wa gatatu, tariki ya 10 Mutarama, umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yabonanye na Perezida w’igihugu cya Palesitine hagamijwe kugarura umutekano hagati y'iki gihugu na Israel.

Ni urugendo rwe rwa kane mu burasirazuba bwo hagati kuva amakimbirane ya Palesitine ya Isiraheli yongeye kubaho.

Antony Blinken yiteguye gufasha ubutegetsi bwa Palesitine buyobowe na Mahmoud Abbas kugirango umubano w'igihugu byombi uzahuke.

Ni mu gihe kuri uyu wa gatatu, Minisiteri y’ubuzima i Gaza yavuze ko igisirikare cya Isiraheli cyahitanye Abanyapalestina 23.357 kandi gikomeretsa abarenga 59.000.

Abashinzwe ubuzima bavuga ko hafi bibiri bya gatatu by'abapfuye ari abagore n'abana.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.