Umunya-Politiki, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yongeye gufatwa n’abashinzwe umutekano bamujyana ahantu hatazwi.
Daily Monitor yavuze ko uyu munya-politiki yafatiwe ku kicaro gikuru cy’ishyaka NUP giherereye mu gace ka Kamwokya, ahari huzuye abashinzwe umutekano.
Bobi Wine yari afite gahunda yo kujya ku kicaro gikuru cy’ingabo za Uganda (UPDF), aho yagombaga gushyikiriza ikirego Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen David Muhoozi na Minisitiri w’Umutekano, Gen Elly Tumwine.
Bobi Wine yifuzaga kuregera ba Gen Muhoozi na Tumwine kubera ibikorwa byo guta muri yombi abayoboke b’ishyaka NUP bikomeje muri Uganda, ku buryo abenshi bakomeje kuburirwa irengero.


