img-20210312-wa0020.jpg

Bruce Melodie yakuruye impaka nyuma yo kuvuga ko ntaho ahuriye na Meddy na The Ben

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Itahiwacu Bruce umaze kumenyekana mu muziki nyarwanda nka Bruce Melodie, yateje impaka mu bakunzi b’umuziki nyuma yo kugaragaza ko ntaho ahuriye na Meddy na The Ben yemeza ko ari ‘abanebwe’.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwizwa amajwi y’umuhanzi Bruce Melodie wigambaga ko ntaho agihuriye n’abahanzi Meddy na The Ben bafatwa nk’abayoboye umuziki Nyarwanda.

Bruce Melodie yumvikana abwira Emmy baganiraga ko nta kintu na kimwe cyatuma amugereranya na Meddy na The Ben [n’ubwo atigeze abavuga amazina].

Uyu muririmbyi akomeza agira ati: “Kuko iki ni igiye cyanjye erega, nta bintu byo kwikina kuko kwikina ni ukwivuga ibintu bitari byo.”

Bruce Melodie avuga ko impamvu nta wukwiye kumugereranya na Meddie na The Ben ari uko “aba batipe ni abanebwe, abanebwe ba mbere babi”.

Impamvu ngo ni uko Meddie na The Ben “basohora akaririmbo kamwe mu mwaka” kandi we nk’icyamamare akora, akabiheraho avuga ko kumugereranya na bo bimubabaza cyane.

Ni amagambo yakuruye impaka mu bakunzi ba muzika biganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bagaragaza ko ibyo Bruce Melodie yavuze ari ukuri abandi bati “Ni ukwishongora” kuko agifite byinshi byo gukora kugira ngo agere ku rwego rwa Meddie na The Ben.

Dr Muyombo Thomas uzwi mu muziki Nyarwanda nka Tom Close ari mu bagize icyo bavuga ku byatangajwe n’umuhanzi Bruce Melodie, agaragaza ko n’ubwo ari umuhanga atarageza ku rwego rwa Meddy.

Ati: “Sinjya ninjira mu bitekerezo by’abantu ni uburenganzira bwe, ariko uko umuntu yahitinga kose, ntabwo nzi ko wari wageza kuri hiti ya Meddy. N’ubwo uririmba neza rwose ariko uri arrogant, uriyumva.”

Tom Close yakomeje avuga ko aho kugira ngo Bruce Melodie yigambe ko arenze Meddie na The Ben, yari akwiye gushaka ahubwo uko yafatanya na bo bakamugeza ku rwego atarageraho, na we akabageza ku rwo batarageraho.

Bimwe mu bitekerezo by’abavuze kuri Bruce Melodie

img-20210312-wa0020.jpg

img-20210312-wa0021.jpg

img-20210312-wa0022.jpg

img-20210312-wa0023.jpg

img-20210312-wa0024.jpg

img-20210312-wa0027.jpg

img-20210312-wa0028.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *