Bwiza
ads

Bruce Melodie yakuye Yago ku mugati

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kane, 15 Ukwakira 2026 saa 15:34
Iminota 2 yo gusoma
Bruce Melodie yakuye Yago ku mugati

Umunyamakuru n’umuhanzi Yago Pon Dat yatangaje ko shene ye ya YouTube, Yago TV Show, yahawe Strike ya gatatu nyuma y’ibirego avuga ko byatanzwe na Bruce Melodie n’ikipe ye, aho yahawe iminsi umunani ngo isibwe burundu.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya X ku wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, Yago yavuze ko ibirego bishya byibanze ku biganiro bitandukanye yagiranye na Bruce Melodie mu bihe byashize.

Yasobanuye ko yahisemo gusiba ibiganiro byose yakoranye n’uyu muhanzi ndetse n’ibindi bimuvugaho, ariko agaragaza ko adateganya gusaba imbabazi.

Yagize ati: “Bruce Melodie n’ikipe bamaze kurega Yago TV Show nanone, aho noneho bifashishije ibiganiro bitandukanye twakoranye nawe mu bihe bitandukanye. Ubu tuvugana, Yago TV Show bayihaye Strike eshatu, hasigaye iminsi umunani ngo isibwe ku rubuga rwa YouTube.”

Yago yakomeje agaragaza ko nubwo ahanganye n’iki kibazo, akomeje kwizera Imana, anasaba abakunzi b’iyi shene gukomera.

Yagize ati: “Ntagusaba imbabazi. Yesu wanjye ni muzima, kandi nanjye ndi muzima. Abakunzi ba Yago TV Show mukomere.”

Yago TV Show ifite abarenga ibihumbi 878 bayikurikira, bityo isibwe byaba ari igihombo ku bikorwa bye byo gutunganya ibiganiro no kubisangiza ababikunda.

Umubano wa Yago na Bruce Melodie waje kuzamo agatotsi nyuma y’uko Yago atangiye kunenga uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byakurikiwe n’amakimbirane muri Kanama 2025.

Nyuma y’igihe, Bruce Melodie yatangaje ko yamubabariye, nubwo ngo batigeze bahura ngo baganire imbonankubone ku byari byarabaye.

Mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be kuri TikTok, Bruce Melodie yavuze ko atari asobanukiwe neza impamvu Yago yari yaramunenze, ariko ko yari yamubabariye mu mutima.

Yagize ati: “Sinzi ikosa nari naramukoreye. Ariko niba yarafashe umwanzuro wo gusaba imbabazi, nanjye nagombaga kumubabarira.”

inyandiko

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.