Bugesera: Nta cyizere bafite cyo kweza n’ubwo imvura yabonetse

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera mu bavuga ko n’ubwo imvura yaguye, batakwizera ko ibyo bahinze bizera bitewe n’izuba rishobora kuva nyuma y’iminsi mike, bigahita byuma.

Bemeza ko kuri ubu imyaka mu mirima imeze neza, ariko ngo iki cyizere cy’umusaruro cyo ni ukukibara babibonye.

Umwe muri aba baturage yabwiye Flash TV dukesha iyi nkuru ati “ Ntibishoboka! Tweza ari uko ibishyimbo byabaye nk’igihisho. Ubu izuba rivuye nk’iminsi ibiri, byahita byuma.”

Mugenzi we yunzemo ati “ Dushobora kubona bitohagiye gutya byagera mu rurabo, bikaraba imiteja itarakomera, izuba rikava, nta kintu twatoramo.”

Aba baturage basaba ko uburyo bwo kuhira ubuso bugari imusozi bwashyirwamo imbaraga bagahabwa ibikoresho byabafasha kugeza amazi mu mirima yabo.

Ubu ngo ni bwo buryo bwonyine umuturage utuye mu Murenge wa Rweru yahinga afite icyizere cyo kubona umusaruro baheruka mu myaka itari munsi y’itatu.

Umwe muri bo ati “Kereka haje ka kuma kanyanyagiza amazi mu bishyimbo tugashyiramo, ibyo byo byashoboka.”

Hari uwavuze ko “Twuhiye, tugize ishyaba tukabona nk’amamoteri tukajya twuhira; uwuhiye ni we ugira icyo abonamo, n’utu ubona tugiye duhagaze nk’uru rutoki n’ibindi, ni ukubera ko we afite ubushobozi bwo kuba yaza akavomera.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera ubusanzwe gafite ubutaka bwera buvuga ko buri mu biganiro n’inzego zifite mu nshingano ubuhinzi kugira ngo bufashe ako karere kubyaza umusaruro ibiyaga icyenda bikarimo mu birebana no kuhira imyaka.

Umuyobozi w’aka Karere, Richard Mutabazi ati “ Ni gahunda z’ibiganiro turimo, ni ibintu bisaba amikoro manini, ibyo bita ‘large scale irrigation’ kuhira i musozi ku buso bunini, ni ibintu bisaba amikoro menshi cyane, turabifatanyamo n’intara na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, kandi nizera ko ibiganiro bigeze ahantu hashimishije ku buryo u Bugesera bwahindurwa n’ikijyanye no kuhira.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko kugeza ubu ubutaka bwagakwiye kuhirwa bubarirwa muri hegitari ibihumbi 600, ariko 10% byabwo nibwo bwuhirwa gusa, gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 iteganya ko ubutaka bwuhurirwa buzaba bwikubye kabiri mu mwaka wa 2024.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *