Umuturage wo mu mudugudu wa Kagasa ya mbere mu Kagari ka Ramiro ko mu murenge wa Gashora witwa Claude Muvunyi avuga ko umuryango we umaze amezi atanu bari mu buzima bubi, urara hanze ku rutara ruziritseho ihene eshatu.
Muvunyi yabwiye Radio na TV 1 dukesha iyi nkuru ko ari uko abayeho nyuma yo gusenyerwa inzu yageragezaga kubaka mu butaka we avuga ko yahawe na se wabo ariko akaza kubwamburwa mu buryo avuga ko adasobanukiwe abwirwa ko ari ubw’umuturanyi we atarabona na rimwe .
Muvunyi ashinja ubuyobozi bw’umurenge wa Gashora kumwimisha uburenganzira bwo kubona icyangombwa cy’ubutaka bwe hagamijwe kubuha abandi.
Abaturanyi b’uyu muryango nabo banenga ubuyobozi kuba bwaratereranye uyu muryango bagasaba ko ukwiye kwitabwaho.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashora buvuga ko ikibazo cy’uyu muryango gishingiye ku kutanyurwa n’imyanzuro y’inteko y’abaturage yabaye mu myaka 5 ishize kuko ngo iki kibanza byemejwe ko ari icy’umwana w’imfubyi kandi hakaba hari raporo yageze no ku rwego rw’akarere ka Bugesera ibigaragaza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Rwabuhihi J. Christophe, avuga ko bagiye bakodeshereza uyu muryango inzu zitandukanye ariko bakanga kuzijyamo.
Uyu muyobozi avuga ko iki kibazo kimaze imyaka 5, kigiye gukemurwa mu minsi itarenze 3, nubwo ngo uyu muryango wakomeje kwinangira kujya mu nzu wakodesherejwe kubera gushaka kuguma muri iki kibanza.


