Polisi y’u Burundi kuri uyu wa gatanu, yerekanye abantu 34 bakurikiranweho ibyaha bitandukanye barimo abapolisi bayo 12 bakurikiranweho ibyaha by’ubujura na ruswa bamaze kwirukanwa ku mirimo yabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yabwiye itangazamakuru ko itsinda rya mbere muri bariya bantu 34 berekanwe rigizwe n’abantu 16 barimo abapolisi 12 n’abasivile bane. Batanu mu bapolisi ngo bakurikiranweho kwaka ruswa abaturage, Nkurikiye yavuze ko bamaze kwirukanwa muri Polisi y’u Burundi.
Itsinda rya kabiri ry’aberekanwe rigizwe n’abapolisi batanu bakurikiranweho ubujura, abo bakaba bafungiye muri gereza y’i Bubanza, ndetse na bo bakaba baramaze kwirukanwa.
Itsinda rya gatatu ry’aberekanwe rigizwe n’abantu 13 bakurikiranweho kwiyitirira kuba abashinzwe umutekano, bagakora ubujura bw’amamoto mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bujumbura, cyane mu bice byegereye ikibuga cy’indege cyo muri uwo mujyi.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yavuze ko bariya 13 biyitiriraga inzego zishinzwe umutekano bakiba abantu ari umushinga bari bamaze igihe barateguye, ngo kuko bari bafite inzu bakoreramo. Bafashwe nyuma y’iperereza ryakozwe, mu byo bafatanwe hakaba harimo na Radiyo z’itumanaho.
Nkurikiye yavuze ko Abapolisi bagaragayeho amakosa yo kwaka abaturage ruswa bahise birukanwa ku mirimo yabo, aboneraho gusaba Abarundi aho bava bakagera kugendera kure ruswa n’ibifitanye isano na yo. Yabibukije kandi ko urugamba rwo guhangana na ruswa atari urwa Polisi gusa ko ahubwo na bo rubareba.
Polisi y’u Burundi yirukanye Abapolisi bayo bagaragayeho ruswa n’ubujura, nyuma y’iminsi mike abayobozi bayo bakoze inama yafatiwemo umwanzuro uvuga ko umupolisi uzafatwa arya ruswa azirukanwa burundu ku mirimo ye.


