Mu masaa moya y’uyu wa 10 Ukwakira 2020, ku kiraro cy’umugezi wa Rukoziri gitandukanya Komine ya Makamba na Mabanda mu Ntara ya Makamba, habaye impanuka ikomeye y’abari bavuye mu bukwe biganjemo abaririmbyi bo mu itorero rya Pentekote.
Aba bantu bari mu ikamyo yo mu bwoko bwa Isuzu bari bavuye mu bukwe mu gace ka Kirare, bageze kuri iki kiraro cy’imbaho kiravunika nk’uko bigaragara mu mafoto. Imodoka yahise nayo yahise igwa muri uyu mugezi.
Ngo ubwo aba bantu bari bageze kuri iki kiraro, bitewe n’uko bari benshi, basabye umushoferi ko bava mu modoka bakambuka n’amaguru, yamara kwambuka ikiraro bagasubiramo. Gusa ngo yabyanze, ababwira ko imodoka ibasha kwambuka bose bayirimo.
Gusa ntibyakunze ko bambuka, kuko imodoka yahise ivuna iki kiraro, igwa mu mugezi.

Amakuru aturuka ku Muvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye avuga ko abantu 12 bari muri iyi modoka bahise bapfa, 7 babashije kurohorwa bakomeretse bikomeye, mu gihe umwana umwe yabuze.
Abakomeretse bahise bihutishirizwa mu bitaro bya Makamba, Mabanda na Nyanza Lac kugira ngo bitabweho. Ikinyamakuru Jimbere cyo mu Burundi kivuga ko mu bajyanwe mu bitaro, bishoboke ko hari ababa bapfuye.
Ishami rya Polisi y’u Burundi rishinzwe ubutabazi, ngo rikomeje igikorwa cyo gushaka uyu mwana bishoboka ko yaba yatembanwe n’uyu mugezi.

4 Responses
Burundi: Abari bavuye mu bukwe bakoze impanuka ikomeye
Abarundi bagira imitwe ikomeye cyane,niyo akenshi ibakururira ibibazo bahura nabyo. Imana yakire mubayo abo bahasize ubuzima.

Umugezi ungana gutya ntabwo wakagize ikiraro cy’ibiti cyambukwaho n’imodoka nini. Cyakagombye kuba ibyuma wenda imitambiko yo hejuru akaba ari yo iba ibiri(imbaho). Ubyago bizira igihe bishakiye. Imana ibakire mu bayi kandi ikomeze abasigaye. Birababaje pe!harya ubwo bagenda mu ikamyo gute? Ese ni bwo buryo bwo gutwara abantu rusange bagira? Pole sana abaturanyi.