whatsapp_image_2020-04-07_at_16.52.51.jpg

Burundi: Abashyizwe mu kato muri hoteli bafunzwe babuze ayo kwishyura

Sangiza iyi nkuru

Abantu bane barangije iminsi y’akato k’abakekwaho Coronavirus muri Hoteli Nazareth iri mu gace ka Kobero muri Komine ya Mutihinda mu Ntara ya Muyinga kuri uyu wa 6 Mata 2020 batawe muri yombi nyuma yo kubura amafaranga yo kwishyura.

Aba batawe muri yombi na polisi ikorera muri Kobero barimo ab’igitsina gabo batatu ndetse n’uw’igitsina gore umwe. Batatu muri bo ni abo mu muryango umwe (umugabo, umugore n’umwana) bashyizwe mu kato baturutse muri Kenya, igihugu cya mbere cyagaragayemo umurwayi wa Coronavirus mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Umuntu washyizwe mu kato muri iyi hoteli ategetswe kuriha ibyo yakoresheje byose mu gaciro k’amafaranga. Buri umwe muri aba yagombaga kwishyura amafaranga 140,000 y’Amarundi kuko ngo ku munsi babarirwaga 10,000.

Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Pacifique Nininahazwe wakurikiranye amakuru y’aba bantu kuva batabwa muri yombi, amaze gutangaza ko batatu muri bo bamaze kurekurwa nyuma yo kwemerera ba nyir’iyi hoteli ko bazayishyura. Uwa kane urwaye Malariya yagumye muri kasho ya Kobero.

whatsapp_image_2020-04-07_at_16.52.51.jpg
Hotel bivugwa ko bashyizwemo mu kato

U Burundi bubaye igihugu cya kabiri mu karere cyumvikanyemo kwishyuza abantu bashyizwe mu kato nyuma ya Uganda, aho byateje umwuka mubi bitewe n’amafaranga menshi bavuze ko bari gucibwa muri hoteli ya Cental Inn mu mugi wa Kampala.

Icyo gihe bavugaga ko izo hoteli zitajyanye n’ubushobozi bwabo, kuko bacibwaga amadolari 100 ku munsi, bituma bamwe batangira gutoroka ku bwo gutinya kuzacibwa akayabo k’amadolari 1400 iminsi 14 ishize.

Ikibazo kiri mu Burundi ngo ni uko uwo bigaraga ko yihagazeho ku mufuka bamushyira muri imwe muri hoteli eshatu, bakishyura ibyo bakoresha byose, mu gihe abaciye bugufi bashyirwa ahantu nko mu mashuri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *