Burundi: Agato Rwasa avuga ko CNDD niyibeshya igasohora imbunda bazabatoragura n’intoki

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru kirenga kirashize mu Burundi abakandida b’amashyaka atandukanye bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza, Ishyaka CNL rya Agato Rwasa ritavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD, baravuga ko ubujura bwatangiye kwigaragaza kubera kuburabuzwa, guterwa ubwoba kw’abarwanashyaka baryo. Ibi Rwasa akaba abibona ko hashobora kuba kwiba amajwi nkuko byabaye mu 2010. Kandi aravuga ko baterwa ubwoba bababwirwa ko CNL nitsinda imbunda zizasohoka, nawe kandi akavuga ko ” nibibeshya tuzabatoragura n’intoki.”

Mu itangazo iri shyaka ryashyize ahagaragara, Agathon Rwasa urihagarariye mu matora y’umukuru w’igihugu, ayavuze ko ubujura bwatangiye kugaragara. Ahera ku iburabuzwa ry’abakunzi be, harimo gufungwa kwa bamwe mu bazarihagararira mu matora atandukanye harimo n’ay’abadepite, avuga ko baterwa ubwoba ngo bikure ku urutonde.

Rwasa anavuga ko komisiyo y’amatora CENI ibifitemwo uruhare. Rwasa kandi yanabwiye abayoboke be kwitegura gucunga cyane , ariko cyane cyane abazaba indororerezi mu byumba by’itora

Nkuko ijwi ry’Amerika ribitangaza mu ijambo rye Rwasa, aho yiyamamazaga yagize ati “ Mubacunge, baratwibye 2010, barongera kandi, bahinduye imvugo , ngo CNL nitsinda imbunda zirasohoka, nizisohoke ndebe, nubwo umuvugizi w’igipolisi avuga ngo navuze imvugo mbi, ndashaka kurwana, nta ntambara dushaka muri kino gihugu.”

Agato Rwasa yakomeje avuga ko nibibeshya bakarasa nabo bazabatoragura n’intoki, avuga kandi ko ishyaka ryabo rishaka kubaka u Burundi bwa bose. “ uburundi bwa bose si ubwitiranwa n’ishyaka, si u Burundi bwitiranwa n’amoko, ni aho umuntu wese yisanzura.”

Komisiyo y’amatora CENI yatangaje ko yizeye ko amatora azagenda neza, ikavuga ko yaganiriye n’inzego z’umutekano kugirango bavugane uko bazacunga umutekano bityo abazatora bazatore batekanye.

Amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi ateganyijwe kuba tariki 20 Gicurasi 2020, akazakurikirwa n’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko muri iki gihugu muri uku kwezi nabwo. Ni amatora yavuzwe byinshi kuko itsinda ry’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku burenganzira bwa muntu ryashyizweho ngo risuzume imigendekere y’imyiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi , mu kwezi kwa 3 ryatangaje ko muri aya matora hazarangwamo ibyaha byinshi byibasira inyoko muntu harimo n’ubwicanyi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Burundi: Agato Rwasa avuga ko CNDD niyibeshya igasohora imbunda bazabatoragura n’intoki
    Igitangaje nuko Nkurunziza na General Ndayishimiye biyita ko ari “abarokore”.Nyamara nibo bakuriye Imbonerakure zirirwa zica abantu.Ntabwo ubukristu nyakuri bushobora gukorana na Politike.Niyo mpamvu muli Yohana 17:16,Yesu yasabye “abakristu nyakuri” kutivanga mu byisi.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacenga,amatiku,amanyanga, amacakubiri,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,Gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom ComeQue ton royaume vienne). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Ndetse buzure n’abantu bapfuye barumviraga Imana nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.It is a matter of time.

  2. Burundi: Agato Rwasa avuga ko CNDD niyibeshya igasohora imbunda bazabatoragura n’intoki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *